Kwigira nyamwigendaho hagati yacu, ni ukureba hafi bigamije gutuma isoko muri Afurika rihorana ibibazo-Perezida Kagame

  • admin
  • 27/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga kwigira banyamwigenda hagati y’ibihugu bigize umugabane wa Afurika ni ukureba hafi bigamije gutuma isoko rusange kuri uyu mugabane rihorana ibibazo.

Ibi yabitangarije i Kigali kuri uyu wa 27 Gashyantare 2019 mu muhango wo gutangiza inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ivuga ku by’indege muri Afurika, aho yavuze ko Afurika ifite amahirwe menshi niramuka ishyize hamwe.

Yagize ati “Kwigira nyamwigendaho hagati yacu, ni ukureba hafi bigamije gutuma isoko ku mugabane wacu rihorana ibibazo, ridatunganye kandi rihenze ari nako bigabanyiriza amahirwe sosiyete nyafurika.”

Yavuze ko kuba ibihugu 16 muri Afurika n’u Rwanda rurimo bidakora ku Nyanja bitakiri urwitwazo rwo kudatera imbere, ahereye ku mahirwe ahari yo kwihuza kw’ibihugu bigafungurirana amarembo.

Yagize ati “Ibihugu bya Afurika 16 birimo n’u Rwanda ntibikora ku Nyanja ariko buri gihugu kirafunguye kubera ubwikorezi bwo mu kirere. Ni yo mpamvu ibihugu byose bikangurirwa kwishyira hamwe bigahurira mu isoko rimwe mu by’indege”.

Yungamo ati“Ni na byo bizafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Afurika yo koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu n’amasezerano yo koroshya ingendo kuri uyu mugabane, yashyizweho umukono umwaka ushize”.

Perezida wa Repuburika yaboneyeho gukangurira ibihugu bya Afurika kwishyira hamwe bikagira isoko rimwe ry’iby’indege kuko ngo ari bwo bizagira imbaraga n’inyungu zikazamuka.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’indege muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yavuze ko kuba iyi nama ibereye mu Rwanda ubwa kabiri ari ikintu gikomeye kuko ngo rwifuza kuba igicumbi cy’iby’indege muri Afurika (Aviation Hub).

Ati “Turifuza ko iyi nama izagera aho iba ‘Air show’, ahahurira abakora mu by’indege harimo no kuzigura no kuzigurisha n’ibindi. Ahandi birasanzwe, iya Aziya iba i Dubai, iy’Uburayi ikaba i Londres mu Bwongereza, tukaba twifuza ko iya Afurika ibera mu Rwanda, rukaba igicumbi mu by’indege za Afurika”.

Yakomeje agira ati“Ibyo kugira ngo bigerweho bisaba byinshi ariko turagenda tubigeraho kuko turimo kubaka ikindi kibuga cy’indege cya Bugesera, kompanyi yacu y’indege iragenda ikura, ubu ifite indege 12 n’izindi ziri hafi kuza. Dukomeje kuzamuka mu mutekano mu by’indege kuko twavuye kuri 40% tukaba tugeze kuri 72%”.

Yongeraho ko u Rwanda rukomeje no kongera umubare w’Abanyarwanda biga iby’indege ari na ko ruzamura n’ibindi byose bisabwa bityo rube rwabasha kwemerwa kuba igicumbi cy’iby’indege muri Afurika.

Ubundi ngo ihuriro ku by’indege za Afurika ryaberaga i Dubai, ngo bikaba bitumvikanaga uko ribera hanze ya Afurika ari ho haturutse igitekerezo cy’uko ryaba mu Rwanda, ngo hakaba hari n’ibiganiro byagiye bikorwa ku cyifuzo cy’u Rwanda cyo kuryakira.

Iyi nama yaririmo n’imurikabikorwa, yahuje abantu batandukanye bakora mu by’indege barimo abo; mu nzego z’ubuyobozi, abakora indege, abacuruza ibyuma byazo,abazikanika, abazikoramo,abigisha abapilote ndetse n’abandi b’ingeri zose, bose bakaba bagera kuri 400 kandi baturutse mu bihugu bigera kuri 71 byo hirya no hino ku isi.




Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/02/2019
  • Hashize 5 years