Kwicara mu mazi y’akazuyazi bifasha umubiri gukora neza ndetse bikavura indwara

  • admin
  • 12/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Dusanzwe tumenyere ko amazi agirira umumaro umubiri wacu ari uko tuyanyweye cyangwa se tukayakaraba, nyamara hari n’ubundi buryo akoreshwamo ukicara mu mazi menshi y’akazuyazi, cyangwa se akonje bigafasha umubiri gukora neza ndetse bikavura indwara tugiye kubagezaho.

Kwicara mu mazi bifasha kuri ibi bikurikira ;

Kwicara mu mazi ashyushye bitera amaraso kugenda neza mu nda no mu kiziba cy’inda, bikavugurura inyama zo mu nda bita visceres, amara, uruhago hamwe n’imyanya ndangagitsina itagaragara y’imbere

Kwicara mu mazi kandi bivura kuribwa mu kibuno, hemmorroides n’ubundi burwayi bujyane no kwihagarika

Kwicara mu mazi menshi bivugurura impagarara na gahunda nke iboneka mu mirimo yo muri nyababyeyi cyane cyane kubagira imihango iryana

Kwicara mu mazi menshi kandi buruhura umubiri no bigatuma usinzira neza

Ku zindi ndwara, ni byiza kwicara mu mazi, ukabikora rimwe ku munsi. Naho ari nk’indwara y’umuriro, ni byiza kubikora gatatu mu masaha 24.

Umwanya ukwiriye wo kumara muri ayo mazi, ku mwana muto cyangwa umuntu uri kwivura umunaniro ni iminota 10. naho igihe umubiri wavunduye nta mahoro umuntu afite yabuze umutuzo mu ntekerezo, aba agomba kwicara muri ayo mazi kuva ku minota 5 kugeza ku 10.

Igihe cyiza cyo kwicara muri ayo mazi ni mu gitondo kare ubyutse,ukimara kuva mu buriri ariko uramutse ubikoze nimugoroba uri hafi yo kuryama, nabyo bishobora kugutera gusinzira neza no kugira umutekano mu mubiri

Icyitonderwa ; Birabujijwe kubikora uri mu mihango y’abakobwa ahubwo ujyamo uri mu gihe cyo kuyitegura . Birabijijwe kandi kujya mu mazi ku muntu warembejwe n’indwara y’umutima, cyangwa uri kunanirwa guhina ingingo, nko gusutama cyangwa kunama.




Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/09/2016
  • Hashize 8 years