#Kwibuka27: Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zifatanyije kunamira Abatutsi bashyinguwe kuri Commune Rouge
Icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Karere ka Rubavu cyasojwe n’ibikorwa birimo Gusura no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ziruhukiye my rwibutso rwa Komine Rouge.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu ari kumwe n’Ubuyobozi b’Imirenge ya Rubavu na Gisenyi, ahanaremewe imiryango 7 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi itishoboye,byose bigakorwa hubahirizwa amabwiriza yo gukomeza kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Urwibutso rwa Gisenyi ruherereye aho bise “Commune Rouge” igihe cya Jenoside, mu mudugudu wa Ruriba, Akagari ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, rukaba rwubatswe ahari irimbi kuva kera ryashyingurwagamo abantu bitabye Imana muri ako gace.
Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) itangaza ko kwanga Abatutsi muri aka karere kari mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi byatangiye kera, cyane cyane bitewe n’uko Perezida Habyarimana ari ho yakomokaga, hamwe n’abandi bakomeye bo mu “Kazu” bari ku isonga ya Politiki y’urwango mu Rwanda.
Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bwabanjirijwe n’imvugo mbi, ibitutsi, urwango n’ibindi byose byaganishaga kukurimbura Abatutsi, byose byasohokaga muri Kangura. Umwanditsi mukuru wa Kangura Hassan Ngeze, akomoka muri Nyakabungo aho i Gisenyi muri Rubavu, akaba ari no mu bashinze ishyaka rya CDR.
Guhera mu 1990, urugamba rwo kwibohora rutangije Abatutsi bo mu yahoze ari Komine Mutura na Rwerere mu Bigogwe, abo muri Komine Kayove, Nyamyumba ndetse n’abo muri Komine Kibirira ubu habaye mu karere ka Ngorero bagiye bicwa bitwa ibyitso by’inkotanyi imirambo yabo ikaza kujugunywa mu byobo byari byaracukuwe mu irimbi rya Gisenyi mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.
Hari kandi n’abagiye bicirwa muri Gereza ya Gisenyi bakicwa mu ibanga rikomeye bakaza kujugunywa muri ibyo byobo.
Mu gihe cya Jenoside, mu Mujyi wa Gisenyi hishwe Abatutsi benshi, abenshi biciwe mu ngo iwabo abandi bajyanwa kwicirwa ku byobo byari byacukuwe mu irimbi rya Gisenyi.
CNLG ivuga ko mu byihutishije Jenoside ku Gisenyi ni uruhare rukomeye rwa Colonel Nsengiyumva Anatole wayoboraga ikigo cya gisirikari cya Gisenyi. Anatole Nsengiyumva akomoka muri Komini Satinsyi muri perefegitura ya Gisenyi.
Guhera muri 1990, Colonel Nsengiyumva Anatolehamwe na Colonel Bagosora Theoneste , Aloys Ntabakuze, Joseph Nzirorera bacuze umugambi wo gutsemba Abatutsi muri Perefegitura ya Gisenyi, batangiye kubiba urwango, gutera impagarara, gutoza interahamwe, gutanga imbunda, gukora lisiti, no kwica Abatutsi bo mu ma komini ya Gisenyi na Ruhengeri.
Ku Gisenyi, Nsengiyumva, Bagosora, Ntabakuze na Nzirorera baremye umutwe w’abicanyi wari ugizwe na: Omar Serushago, Bernard Munyagishari, Mabuye, Barnabé Samvura, na Thomas Mugiraneza.
Mu ijoro ryo ku wa 6 Mata rishyira ku wa 7 Mata 1994, Colonel Nsengiyumva Anatole yakoresheje inama itegura ubwicanyi, ibera mu kigo cya gisirikari cya Gisenyi, yitabirwa n’abasirikari bo muri icyo kigo na Jandarumori, n’abakuru b’Interahamwe na CDR. Colonel Nsengiyumva yabategetse guha imbunda Interahamwe, no gushyiraho bariyeri hose muri Gisenyi.
Tariki ya 7 Mata 1994, habaye indi nama ahari isoko rya Gisenyi, Col. Nsengiyumva ategeka Interahamwe gutangira kwica Abatutsi, bakagenda inzu ku yindi. Itangazo rya Ministeri y’Ingabo ryari ryategetse abaturage kuguma mu rugo, ntawashoboraga gusohoka, keretse abasirikari n’Interahamwe zagendagendaga hose mu ngo zica abantu.
Colonel Nsengiyumva Anatole yategetse ko ku mipaka ihuza u Rwanda na Zayire hashyirwa bariyeri zikomeye kugira ngo hatagira abahunga.
Mateka agaragaza ko ubwicanyi bwayobowe na Colonel Nsengiyumva Anatole ubwe, hamwe na Majoro François Uwimana, Sous-Lieutenant Fidèle Udahemuka, Sous-Lieutenant Abel Rwasa n’Interahamwe zari ziyobowe na Bernard Munyagishari, Omar Serushago, Konseye Faziri, na Konseye wa Byahi.
Col Nsengiyumva Anatole yazengurutse Umujyi wa Gisenyi mu modoka agenzura uko ubwicanyi bwakorwaga, abaza Interahamwe kuri bariyeri uko ‘akazi kakorwaga’ uko bicaga Abatutsi. Major Uwimana François Xavier yanyuraga muri karitsiye (Quartiers) zose na we akurikirana uko Abatutsi bicwaga.
Abatutsi bishwe mbere ni abari batuye hafi y’ikigo cya gisirikari n’Ibitaro bya Gisenyi. Intumbi zari zinyanyagiye hose, imodoka zagendaga zitunda abishwe, bakajya kubajugunya mu byobo byacukuwe kuri “Commune Rouge”.
Igitero kiyobowe na Omar Serushago na Bernard Munyagishari na Thomas Mugiraneza cyateye ikigo cy’abihayimana cya Saint Pierre tariki ya 20 Mata 1994. Abari bahahungiye, harimo na Felicité Niyitegeka bajyanwe kwicirwa kuri “Commune Rouge”.
Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zifatanyije kunamira Abatutsi bashyinguwe kuri Commune Rouge
Abatutsi bari bihishe mu ishuri rya St Fidele barishwe hamwe n’abandi bari muri Rwandex bishwe na Habimana Jean Pierre (bitaga MUSTAFA) wahungiye mu Bubirigi.
Ku itariki 30 Mata 1994 ni bwo imodoka yaciye mu Mujyi wa Gisenyi irimo ibyuma birangurura ijwi ngo abihishe bave mu bwihisho amahoro yabonetse nta Mututsi uzongera kwicwa. Abavuyeyo bose barabashoreye bicirwa kuri Komine Rouge.
Abagize uruhare mu kwica Abatutsi, ku isonga hari Colonel Anatole Nsengiyumva, Majoro François Uwimana, Sous-Lieutenant Fidèle Udahemuka, Sous-Lieutenant Abel Rwasa, Yozefu Habiyambere, Perefe Dr. Zirimwabagabo Charles, ba Superefe Rukabukira na Bikumbi, Hassan Ngeze, Barnabé Samvura, Bernard Munyagishari, Omar Serushago, Konseye Faziri, na Konseye wa Byahi, bafatanyije n’abaturage b’abicanyi barimo Interahamwe ikomeye yitwa Habimana Jean Pierre (Mustafa).
Colonel Nsengiyumva Anatole yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu, cyaje kugabanwa gishyirwa ku myaka 15 mu bujurire. Omar Serushago na we yahamijwe icyaha cya Jenoside n’urwo rukiko, yemeye ko yakoze Jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 15.