Kwibuka26: Itangazamakuru, umuyoboro wifashishijwe na Leta muri Jenoside

  • admin
  • 13/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Bamwe mu bakoraga itangazamakuru mbere no mu bihe bya jenoside yakorewe abatutsi bemeranywa na bamwe mu baturage bakurikiraga itangazamakuru icyo gihe ko iyo abanyamakuru b’icyo gihe baza gukora kinyamwuga,bamwe muri bo batari gutiza umurindi leta yariho icyo gihe mu kubiba urwango mu banyarwanda.

Ku myaka 72 y’amavuko,umusaza Karera Joseph avuga ko yakurikira ibyaberaga mu itangazamakuru mbere ya jenoside yakorewe abatutsi ndetse no mu bihe byayo.

Ati “Hari ubwo bavugaga bati abahutu muri mu biki. Nka Kantano ati abahutu kuki mwisuzugura muri mu biki? Muraseka mu bikomeye. Uri ku ruhande amushyigikiye akumva aravuga neza.Yashakaga kuvuga ko bagomba kurwanya umuntu witwa umututsi. Nari ndi ku Kimisagara hari umugabo witwa Jean Pierre yayoboraga Kimisagara, yari umututsi bakavuga ngo na Jean Pierre yihishe hafi aho murebe aho yihishe. Kwari ugushumuriza urabyumva.”

Bamwe mu bari abanyamakuru icyo gihe bavuga ko byari bigoye gukorera mu mwuka wariho icyo igihe cyose mu gihe wabaga utari mu mugambi mubi wa leta.

Mbonimana Silas yakoreraga Radiyo Rwanda avuga ko icyo gihe leta yivanze cyane mu mikorere y’itangazamakuru ku buryo ari yo yagenaga ibyo radiyo itambutsa kandi biri mu bihembera ingengabitekerezo ya jenoside

Ati “Urumva nakoraga mu bintu byo gushyushya,mu ndirimbo zasabwe,gusobanura ibintu.Byageze muri 88 batubuza guhitisha indirimbo zimwe na zimwe bavuga ngo ni indirimbo ntutsi. Radiyo Rwanda yakoreragamo abantu ba maneko muri Perezidansi, bategeka Mpfizi (wayoboraga ORINFOR) ngo areke kujya ahitisha indirimbo za Rugamba iza Kayirebwa n’iza Sebanani .”

Yunzemo ati “Leta yatangiye kubwira abanyamakuru ko igihugu cyatewe n’umwanzi ,igihe Habyarimana yapfaga,bati umwanzi yafashe igihugu none namwe mugomba gukora ku buryo mugira uruhare mu kurwana nk’itangazamakuru kandi umwanzi muramuzi umwanzi ni umututsi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo umwe mu bakoraga mu mwuga w’itangazamakuru icyo gihe avuga ko bamwe mu banyamakuru nyuma yo kubona uwo murongo wa leta bafashe ingamba.

Akemeza ko umunyamakuru afite uko agomba kwitwara.

Ati “Umunyamakuru agomba kwitandukanya n’amacakubiri ayo ari yo yose.Agaharanira gusa kuba umunyamwuga akagira umutimanama uharanira icyiza mu byo avuga,icyo gihe ntaho ubogamira. Ni intwaro ikomeye cyane ni cyo cyadufashije kwirinda kuba igikoresho cy’abashaka inyungu zabo bwite aho kuba igikoresho cy’abayobozi.”

Kugeza ubu Inama nkuru y’itangazamakuru mu Rwanda itangaza ko hamaze kumenyekana abanyamakuru 60 bazize jenoside yakorewe abatutsi. Ku rundi ruhande,abariho muri ibyo bihe ntibazibagirwa ibinyamakuru nka Kangura na RTLM ndetse na bamwe mu banyamakuru nka Ferdinand Nahimana ndetse na Habimana Kantano bagize uruhare rukomeye mu gukangurura abandi gukora jenoside.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/ MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/04/2020
  • Hashize 4 years