#KWIBUKA26 : Ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kwibuka – Perezida Kagame

  • admin
  • 07/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Banyarwanda mwese, nshuti z’u Rwanda, turi muri cya gihe buri mwaka aho bigorana kuvuga neza icyo umuntu atekereza n’ikiri ku mutima.

Dufatanyije twese kwibuka ku nshuro ya 26 nk’uko dusanzwe tubigenza kandi bizahoraho.

Ndagira ngo mbanze nshimire abanyarwanda aho bari hose mu gihugu mu ngo zabo n’inshuti zacu bakurikira uyu muhango wo kwibuka, ndashimira kandi uruhare rwanyu mu gukurikiza ingamba zidasanzwe ariko ngombwa zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda no ku Isi yose.

Uburyo bwo kwibuka uyu mwaka rero buragoye ku barokotse n’imiryango yabo no ku gihugu cyose kuko tudashobora kuba hamwe ngo buri umwe ahumurize undi. Ntabwo byoroshye, abanyarwanda tumenyereye kuba turi hamwe mu bihe nk’ibi tugafatanya, tugahuza imbaraga zacu twese.

Ibi tubikora mu mihango mu rwego rw’igihugu no mu bindi bikorwa nk’urugendo rwo kwibuka n’ijoro ry’icyunamo n’ibiganiro aho dutuye. Ariko ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse. Hahindutse uburyo bw’ibikorwa gusa.

Uyu munsi turibuka amahano twanyuzemo n’ibyo twatakaje umuntu ku giti cye n’igihugu. Tuzakomeza kwigisha abanyarwanda babyiruka ubu n’abazakurikiraho ibyabaye ku gihugu cyacu n’amasomo twabikuyemo.

Ayo masomo turayashyira mu bikorwa kugira ngo azagirire akamaro abazadukomokaho. Ibi byose twize mu mateka yacu, ni ibikomeza ubumwe bwacu, birimo agaciro k’ubuyobozi bwiza bwita ku mibereho y’abenegihugu.

Twamenye akamaro ko gukorera hamwe tukubaka ejo hazaza habereye abanyarwanda bose. Ubudatezuka n’umutima w’impuhwe biranga abanyarwanda bizakomeza kudufasha kunyura mu bibazo bishya duhura nabyo harimo n’ibyo muri iyi minsi.

Abatuye kuri iyi si twese duhuriye kuri byinshi ku buryo ubuzima bwacu ari urusobe. Tuzakomeza rero gutanga umusanzu wacu kugira ngo iyi si irusheho kuba nziza, dusangira amateka yacu n’ibitekerezo, bifasha guhanga ibishya dukura mu muco wacu n’abo bishobora kugirira akamaro bose.

Kugira dutya ni ukongera icyizere gituma turushaho kuba abantu bazima, kandi cyitwibutsa ko nta muntu umwe wenyine wigira.

Ndabashimira rero mwese, murakoze Imana ibahe umugisha


Chief editor/ MUHABURA. RW

  • admin
  • 07/04/2020
  • Hashize 4 years