Kwibuka26: Abarokokeye i Ruhanga ntibazibagirwa ubwicanyi bakorewe

  • admin
  • 16/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Ruhanga mu Karere ka Gasabo baravuga ko tariki 15 Mata 1994 yababereye mbi cyane kuko ari bwo ababo biciwe urw’agashinyaguro mu rusengero rw’Abangilikani rwo muri ako gace ndetse imwe mu mibiri igatwikwa.

Mu rwibutso rwa Ruhanga ruri mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali,Simpfamunini Grace, aratwereka amwe mu mafoto y’abo yibuka barushyinguyemo.

Uru rwari urusengero rw’Abangilikani rwaje guhindurwa urwibutso rwa jenoside kubera ubwicanyi bw’indengakamere bwarubereyemo.

Ubu abangilikani bubatse urundi rusengero hirya gato .Uyu mubyeyi Grace,kuri ubu ufite abana 5 n’umugabo,icyo gihe yari afite imyaka 21 ari ingaragu,akaba yari kumwe n’abandi bantu atibuka umubare bari baruhungiyemo.

Tariki ya 15 Mata ntijya isibama mu bwonko bwe iyo yibutse akaga bahahuriye nako.

Ati “Twinjiramo hano turakinga,barabanza barasa amadirishya arakinguka n’inzugi.Turasenga bati ‘murasenga iki Imana yari iri i Musha yapfuye namwe ibyo muvuga byarangiye,iby’abatutsi byarangiye.’ Nari ndi hano hari abasaza bari baryamye hasi tubihisheho gutya,baraza barahondagura bazana nta mpongano bakasa, bagatema, hariya hari haryamye abagore bafite abana hinjiramo umugabo akajya afata umwana agacugusa agakubita hariya ku gikuta ,ubwo baratemagura barunda aho nanjye abantu banyirunda hejuru,hanyuma badukuramo imyenda, nubitse gutya umugabbo witwa Murenzi araza arankubita ampundura igitenge ngiye kureba nsanga nambaye ubusa.”

Aha honyine haguye abatutsi barenga ibihumbi 10. Theogene Kabagambire,unahagarariye Umuryango IBUKA mu Karere ka Gasabo avuga ko habayemo umwihariko mu kwica abatutsi bari baruhungiye muri ruriya rusengero.

Ati “Byageze nimugoroba abantu batatanye inkomere zabanye nyinshi ni bwo baje kwiba utuntu abantu bari bahunganyemo mu rusengero,ni bwo bazanye na essance baratwika urusengero rwuzura imyotsi kugira ngo n’uwarokotse bamumenye.Imyotsi iba myinshi uwitsamuye kandi yari yihishe nko mu mirambo bagahita bamubona.Hajemo umwuka w’abantu amaraso,imyotsi iba myinshi abicanyi na bo barayihunga ikiza bamwe ariko ituma abandi bababona.”

Uko ibitero byazaga bagerageje kwirwanaho bahangana na byo, n’ubwo imbaraga zabaye nkeya nyuma, Dr Vincent Ntaganira umwe mu baharokoye avuga uburyo we na bagenzi be bagerageje guhangana n’abicanyi.

Ati “Amabuye,imiheto,imiheto y’i Ruhanga yari ikomeye cyane,umuheto waho warasaga n’imbunda.Tukagira ikintu kimeze nka password ,nimvuga go insina uvuge ngo urukoma,utabisubiza tukamenya ko utari uwacu.Abanyaruhanga baca imihanda kugira ngo interahamwe zitabona aho zica. Kuri 14 turabatsinze ,ariko kuri 15 baraza bararasa baraturasa pe,aha hose muri uru rusengero hari huzuyemo abantu bose bararasa,wagendaga usimbuka imirambo yari yuzuye.”

.Imyaka 26 irashize Jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe.Ishusho y’ibyo bihe ku barokokeye aha i Ruhanga iracyagaruka cyane mu bitekerezo,ariko banze guheranwa n’agahinda.

Umuryango wa Karibwende Egide n’umugore we Umutesi Eliminata ni bamwe mu bakomeje kubaka ubuzima kandi ngo icyizere cy’ubuzima ni cyose

Karibwende ati “Tugenda dukuganya amafaranga inzu turayongera,inyuma twubakaho andi ma annexes y’abana bacu,ni bwo twavugaga ngo reka aha imbere tuhubake akandi kazu kazagira icyo kazajya gakora. Nshimira Imana kuko mbaho ntakodesha kandi Imana izongera ikampa uburyo kuko ikibanza ndagifite nzubake inzu ingana n’umuryango maze kunguka.”

Na ho umugore we ati “Niba Imana ivuze ngo nzongera mbubake ni ukuvuga ko iduhaye inzagihe,n’ibiri imbere irabizi, bivuze ngo twibuke twiyubaka murakoze.”

Urwibutso rwa Ruhanga rushyinguyemo imibiri 37509 y’abatutsi bazize jenoside harimo n’indi yagiye ivanwa mu bice bituranye.Kuri iyi nshuro ya 26, kwibuka babikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’urubuga Whatsapp.


MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/04/2020
  • Hashize 4 years