Kwibuka25:Perezida Kagame yavuze ko nta kintu na kimwe gifite ubushobozi bwo kongera guhanganisha abanyarwanda

  • admin
  • 07/04/2019
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Paul Kagame yavuze ko umuntu wumva ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo bidahagije agashaka kongera kurusubiza mu icuraburindi, arushywa n’ubusa kuko rumwiteguye bihagije.

Yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yatangizaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwababaye, rukabura abantu n’ibintu muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntirwazimye.

Yavuze ko nubwo hari abagize uruhare muri Jenoside, abanyarwanda bose atari ko babaye babi kuko hari abagaragaje ubumuntu bakabigaragza bahisha cyangwa batabara abahigwaga.

Ati “Ubu turi abanyarwanda beza kurusha uko twahoze ariko biracyashoboka ko tuba beza kurushaho. Nitwe bantu ba nyuma kuri iyi si twiyemeje kuba twe. Ububabare twabayemo bukwiye gutuma umutima wo guhatana utugumamo.”

Imbere y’abantu bagera ku bihumbi bitatu bari bitabiriye umuhango, Perezida Kagame yaburiye abashaka guhangara u Rwanda, ko batazahirwa n’ibyo bashaka.

Ati “Abari hano cyangwa hanze batekereza ko igihugu cyacu kitanyuze mu bibi bihagije bagashaka kongera guhangana natwe, mu kurengera bariya bana mwabonye n’igihugu cyacu, ndashaka kubabwira ko tuzakomeza guhangana igihe kinini. Umutima wo guhangana uracyaturimo, ibyabaye hano ntibizongera kubaho na rimwe.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko ubwoba n’agahinda byasimbuwe n’imbaraga n’intego bituma buri munyarwanda aharanira kujya mbere kw’igihugu cye.

Ati “Turashaka amahoro ariko nta mwanzi ugomba gusuzugura imbaraga zihambaye z’abanyarwanda zashibutse mu byo twanyuzemo. Nta na kimwe gifite ubushobozi bwo kongera guhanganisha abanyarwanda ukundi. Aya mateka ntazisubiramo. Ni uko twiyemeje.”

Yavuze ko abanyarwanda bize kubabarira ariko bidasobanuye kwibagirwa ibyo banyuzemo kandi ko icyifuzo cy’u Rwanda ari uko ibyabaye bitazongera kugira ahandi biba, abantu baharanire ibibahuza aho kuba ibitanya.

Ati “Turasenga ngo hatazagira abandi bantu banyura mu byo twanyuzemo by’umwihariko abavandimwe bacu muri Afurika. Ntituzabyemere. Tugomba guhangana n’intumwa z’urwango n’amacakubiri bigaragaza nk’abacunguzi ba demokarasi.”

Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda birakomeza mu gihe cy’iminsi ijana, hibukwa abasaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’amezi atatu guhera muri Mata 1994.

Soma ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye Umuhango wo Kwibuka ku Nshuro ya 25 Jenoside Yakorewe Abatutsihttp://muhabura.rw/amakuru/amateka/article/kwibuka25-soma-ijambo-perezida-kagame-yagejeje-ku

Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/04/2019
  • Hashize 6 years