#Kwibuka25:Intara y’Uburasirazuba ku mwanya wa mbere w’ahagaragaye ibirego byinshi by’ingebitekerezo ya Jenoside

  • admin
  • 15/04/2019
  • Hashize 5 years

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu Cyumweru cy’Icyunamo byagabanutse cyane ugereranyije n’imyaka ibiri yabanje.

Ibimenyetso by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye mu Cyunamo cyo ku wa 7-13 Mata 2019, byiganjemo amagambo yabwiwe abacitse ku icumu, bitandukanye n’ibyo bakorerwaga hambere nko gusenyerwa no kwicirwa amatungo.

Mu Cyumweru cy’Icyunamo cyanatangirijwemo iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, RIB yakiriye ibirego 72 by’abantu bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside, imaze guta muri yombi abagera kuri 69.

Muri ibyo birego, Intara y’Amajyepfo yatanzwemo 25, iy’Uburasirazuba 27, iy’Uburengerazuba ni bitatu, Amajyaruguru afitemo birindwi naho Umujyi wa Kigali ufite 10.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye umunyamakuru ko ingengabitekerezo yagabanutse ugereranyije n’imyaka yashize.

Yagize ati “Bigaragarira ku buryo ibiganiro byo mu cyumweru cy’icyunamo byitabiriwe. Na babandi bajyaga bifata, baje ku bwinshi batanga ubuhamya bwatumye abarokotse barushaho kuruhuka kuko abishe ababo batangiye kubyivugira, bakanerekana ahari imibiri yabo.’’

Yavuze ko byanagabanyije umubare w’abahuraga n’ihungabana mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbabazi yagaragaje ko mu myaka yashize ingengabitekerezo yabibwaga n’abantu basobanutse bize ariko byahindutse.

Ati “Mbere byakorwaga n’abantu bize ariko ubu iyo urebye abo byagaragayeho ni abadasobanukiwe cyane, babikorera mu tubari cyangwa kubera izindi mpamvu. Iyo ugereranyije ibikorwa, ubu biri mu magambo cyane. Mbere habagaho guhohotera abacitse ku icumu, bakabasenyera, bakabatera amabuye ku nzu, bakabakubita, bagakomeretsa amatungo yabo n’ibindi.’’

Mu Cyumweru cy’Icyunamo cya 2018, ibirego by’ingengabitekerezo byatanzwe ni 72 bivuye ku 114 byabonetse mu mwaka wabanje wa 2017.

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo bihanwa n’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda aho itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018, riteganya ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/04/2019
  • Hashize 5 years