#Kwibuka25: BRD ihangayikishijwe no kutagira amwe mu makuru ya bahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside

  • admin
  • 11/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Kuwa gatatu tariki 10 Mata 2019, ubwo hibukagwa Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25 muri Banki itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD) Umuyobozi wayo yatangarije abari bitabiriye uwo muhango ko batazahwema kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kandi ko izakomeza kuba hafi y’abarokotse ibaha ubufasha bwo kugira amacunbi ndetse n’amashuri .

Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana, yavuze ko kwibuka abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uburyo bwo guhumuriza abo imiryango yabo yarokotse, ariko kandi hazirikanwa akamaro bari bafitiye igihugu.

Ati “Ni ukwifatanya n’imiryango yabo yababuze ibakeneye, kubafata mu mugongo, kongera kubaha icyizere cyuko nka BRD tuzirikana akamaro abo bakozi bacu bari badufitiye n’igihugu.”

Rutabana yakomeje avuga ko n’ubwo bari kwibuka abari abakozi babo, bahangayikishijwe n’uko hari bamwe batazi amakuru yabo, ibintu bituma batabasha kumenya amakuru yuzuye no kwegera abo mu miryango yabo ngo babahumurize nk’uko bikorwa ku bandi.

Ati “Hari amakuru tudafite. Hariho imiryango imwe yazimye, ugasanga nk’umugabo wakoraga hano umuryango we barawishe ntawarokotse. Tuba dukeneye no kumenya amakuru yabo niba hari abandi bantu babakomokaho, kugira ngo tugire n’ibindi tumenya bakoraga mu buryo bw’ubushakashatsi, tugire amakuru yuzuye ajyanye n’abo bantu bari abakozi bacu”.

Kugeza ubu hari n’abo babashije kumenya amazina yabo, ariko hakaba hataraboneka amafoto yabo.

Bimenyimana Valens wari uhagaririye Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside muri uyu muhango, yasabye BRD gukora ubushashatsi bwimbitse no ku mazina babashije kumenya hakabikwa amateka yabo yuzuye.

Ati “Ibyakozwe mu kwibuka abazize Jenoside bakoze aha ni byiza biragaragara, ariko muzatere intambwe, aya mazina ari ku kirango kiri aha avugwe. Twumvise ubuhamya bumwe ariko buri wese afite inkuru kandi nziza. Impamvu yabyo biri muri wa murongo wo gusigasira umurage w’aba bavandimwe n’inshuti twibuka aha.”

JPEG - 24.7 kb
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana, yavuze ko kwibuka abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uburyo bwo guhumuriza abo imiryango yabo yarokotse

Banki itsura amajyambere y’u Rwanda ubusanzwe yibutse abari abakozi bayo, n’abahoze ari abakozi ba Caisse Hypothécaire du Rwanda,n’abari abakiriya b’izo banki zombi. bose hamwe ni 35 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,harimo uwari umuyobozi mukuru wa BRD,MAHARANGARI Augustin,na SHAMUKIGA Charles wari umukiliya,akaba yari na Entrepreneur ari nawe wubatse inyubako BRD ikoreramo kugeza ubu.Uyu muhango witabiriwe n’abakozi b’iki kigo, abayobozi batandukanye mu nzego za leta n’abarokotse bo mu miryango y’abahoze ari abakozi n’abakiriya b’iyi banki bishwe muri Jenoside.

NZEYIMANA Viateur /MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/04/2019
  • Hashize 5 years