Kwibuka25: Abantu ntibazongera guhagarika imirimo kubera ibiganiro byo kwibuka

  • admin
  • 09/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) iratangaza ko mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25, abaturage n’ibigo bazahurira hamwe inshuro ebyiri zonyine, kandi ko abantu batazongera guhagarika imirimo kubera ibiganiro byo kwibuka bihoraho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ibi mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa 08 Gashyantare 2019.

Yagize ati “Abaturage (aho batuye mu midugudu) bazitabira ibiganiro ku matariki ya 07 na 10 gusa, indi minsi yose bazakomeza ibikorwa byabo”.

“Ni mu rwego rwo kugira ngo bakomeze kurengera ubuzima no guharanira kwiyubaka. Kwibuka mu bigo naho byajyaga bikorwa igihe bashakiye, ariko bizakorwa ku itariki ya 09 na 10 gusa”.

“Ikiganiro kimwe gitanzwe neza cyatanga umusaruro mwinshi kuruta uko abantu bata imirimo bakitabira ibiganiro binuba”.

Ibi bikozwe kugira ngo mu minsi 100 yo kwibuka, abantu benshi bazajye babona umwanya wo kwitabira kwibukira kuri site zabereyeho amateka yihariye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

JPEG - 141.3 kb
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iyi Komisiyo, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ibi mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa 08 Gashyantare 2019.

Umuyobozi wa CNLG akomeza asobanura ko kwibuka ku nshuro ya 25 bifite umwihariko w’uko mu mijyi nka Buruseri mu Bubiligi, Addis Ababa muri Ethiopia, Paris mu Bufaransa, Newe York na Washington muri Amerika, Ottawa muri Canada na Nairobi muri Kenya hazakorerwa Inama mpuzamahanga ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Bizimana akomeza asobanura ko kwibuka muri uyu mwaka ahanini byahariwe urubyuruko, bitewe n’uko “Ari bo benshi(69%) kandi bakaba batazi amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Ku bufatanye n’inzego zitandukanye, urubyiruko rwamaze gutangira gahunda zo kumenya amateka, ndetse rukaba ruteganya gusura incike za Jenoside, abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, gukora ku nzibutso ndetse no guhurira mu mwiherero.

Chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/02/2019
  • Hashize 5 years