Kwibuka24 : Umunyamabanga Mukuru wa Loni yasabye Isi gukura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

  • admin
  • 07/04/2018
  • Hashize 6 years

Abayobozi bakuru b’Umuryango w’Abibumbye, basanga kuba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yarabaye amahanga arebera ntihagire icyo akora ngo arengere ubuzima bw’inzirakarengane zicwaga, bikwiye kuba isomo rikomeye mu gukumira icyo aricyo cyose kiganisha ku macakubiri n’ubugizi bwa nabi bukorwa hirya no hino ku Isi.

Buri wa 7 Mata, u Rwanda n’Isi yose batangira igihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mwaka, insanganyamatsiko iragira iti “Twibuke Twiyubaka.”

Mu butumwa bw’abayobozi bakuru ba Loni bashyize ku rubuga rwayo, bwagarutse ku kuzirikana izo nzirakarengane zishwe muri Mata 1994, bavuga ko bikwiye kubera isomo amahanga mu rwego rwo gukumira ubundi bugizi bwa nabi.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yagize ati “Uyu munsi turazirikana abantu bose bishwe kandi tunatekereze ku barokotse berekanye ko inzira y’ubwiyunge ishoboka, nyuma y’urugendo rukomeye banyuzemo.”

Guterres kandi yavuze ko kuba u Rwanda rwarigiye kuri ayo mateka asharira rwaciyemo rukabasha kwiyubaka no kunga abanyarwanda, bikwiye kubera ibindi bihugu isomo, aho Leta ziba zifite inshingano nyamukuru zo kurinda abaturage ibyaha birimo Jenoside, iby’intambara, ibyibasira inyokomuntu n’ibindi.

Yongeye ati “Birakwiye ko dushyira hamwe mu kurwanya ko ubwo bugizi bwa nabi bwongera kuba kandi Imiryango Mpuzamahanga igatanga ubutumwa ku bagizi ba nabi ko bagomba kubyitaho. Kurengera abantu bari mu kaga, bikwiye kuva mu magambo.”

Umujyanama wihariye wa Loni mu kurwanya Jenoside, Adama Dieng, yagarutse ku bwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwagiye bukorwa n’ubugikorwa hirya no hino ku Isi nko muri Rohingya, bwatumye abarenga miliyoni bahungira muri Bangladesh, avuga ko ibyo aribyo biganisha kuri Jenoside ko bikwiye gukumirwa.

Hari aho yagize ati “Nyuma y’intambara II y’Isi twaravuze ngo ‘Ntibizongere ukundi’ ariko twongeye kubibona muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, twabibonye mu Mujyi wa Srebrenica muri Bosnia.”

Dieng yasobanuye ko Jenoside atari ikintu kiba gitunguranye ahubwo itegurwa nkuko byagiye byigaragaza aho yabaye nko mu Rwanda no mu Budage.

Yagize ati “Niyo mpamvu ntabura kuvuga ko Isi yananiwe gutabara abanyarwanda, inanirwa gutabana abanya-Bosnia. Ndizera ko itazananirwa gutabara abanya-Rohingya. Icy’ibanze ni uguha icyubahiro izo nzira karengane, ariko tukanahakura isomo mu gihe kizaza. Turibuka ibyabaye mu Rwanda, ariko tunatanga ubutumwa bukomeye ku Isi ko ibyo bikorwa bikwiye guhagarara.”

Biteganyijwe ko ku rwego rwa Loni, Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 24 bizakorwa ku wa 13 Mata 2018, ku cyicaro gikuru cyawo mu Mujyi wa New York.

Muhabura.rw

  • admin
  • 07/04/2018
  • Hashize 6 years