Kwibuka23: Impinduka zigaragara mu ntara y’Uburasirazuba

  • admin
  • 19/04/2017
  • Hashize 8 years

Mu gihe intara y’Uburasiza yagarutsweho nk’intara yabaye iyambere mu kugararagaza ingengabitekerezo ya Jenoside ubwo u Rwanda n’Abanyarwanda bibukaga ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri ubu ubuyobozi bw’intara burahamya ko habayeho kwikosora ku baturage b’iyi ntara ubwo hibukwa kuri iyi nshuro ya 23 yakorewe Abatutsi Jenoside yakorewe Abatusti bo mu Rwanda muri Mata 1994

Mu Ijoro ryo ku wa 11 Mata 2017, Ubwo Guverineri w’intara y’Uburasirazuba Kazaire Judith yari yifatanije n’abaturage b’Umurenge wa Mukarange mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 23 yavuze ko ashimira abatuye intara ayoboye uburyo bagiye bitwara muri ibi bihe, cyane ko bitabiriye ibiganiro ku kigero cyo hejuru ndetse bakaba barisubiyeho ku bijyanye n’ingengabitekerezo dore ko iyi ntara umwaka ushize ariyo yagaragaje ingengabitekerezo cyane mu gihugu hose.

Twagirayezu Emmanuel uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyagatare yavuze ko ugereranije n’umwaka ushize igipimo cy’ingengabitekerezo cyagabanutse ku buryo bugaragara ati “Ugereranije n’umwaka ushize icyumweru cyo kwibuka cyasojwe tumaze kugira ibirego bisaga 10 by’Ingengabitekerezo ariko uyu mwaka kugeza ku itariki ya 13 ubwo twasozaga twari tumaze kugira ibirego 4 gusa kandi nabyo bidakanganye cyane ko uretse ikibazo cyabaye ku munsi wa mbere wo gutangiza icyunamo ubwo uwacitswe ku icumu yahungabanijwe n’abantu bakamutera amabuye hejuru y’inzu ibyo byakozwe mu ijoro ariko ukekwa ni umudamu w’umuturanyi kuri ubu ari mu maboko ya Polisi arimo gukorerwa iperereza ariko uwo wacitse ku icumu ntabwo yahungabanye cyane, ibindi birego bitatu bisigaye ni ibijyanye n’imvugo zijyanye n’ihakana ndetse n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko abo bose bagaragaye muri ibyo bari mu maboko ya Polisi barimo gukurikiranwa”

Perezida wa Ibuka mu karere ka Kayonza , Munyabuhoro Ignace Camarade mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Muhabura.rw ubwo muri aka karere hasozwaga Icyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi , Umuhango wari wabereye mu Murenge wa Rukara ho muri aka karere ka Kayonza yagize ati “Ubusanzwe mu myaka yo hambere twajyaga twibuka twenyine abacitse ku icumu rya Jenoside ariko uyu mwaka aho utandukaniye n’indi ni uko ubona abanyarwanda bose bagiye bifatanya natwe mu kudufata mu mugongo ari naho nahera mvuga ko Ingengabitekerezo ya Jenoside nta hantu yakongera guhembererwa , ikindi kandi mu karere kacu ka Kayonza nta ngengabitekerezo yagaragaye muri iki cyumweru dusoje ariko hari utubazo duke twagiye tugaragara ariko ni nka kumwe mu rugo abantu baba bagiranye ibibazo ariko nta muntu wacitse ku icumu wigeze uhungabanywa muri kayonza muri ibi bihe bikomeye twasoje n’ubwo kwibuka bigikomeje aho bizamara iminsi ijana nk’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze iminsi ijana

Aganira n’Ikinyamakuru Muhabura.rw, Perezida wa Ibuka mu karere ka Gatsibo, Niyonzima Felicien yaigize ati “Ubusanzwe ku kijyanye n’ingengabitekerezo mu karere ka Gatsibo mu mwaka ushize yari iri ku kigero cyo hejuru ariko kugeza uyu munsi wa none n’ibirego tumaze kubona byashyikirijwe inzego za Polisi bibarurirwa hagati ya 10 na 12 ariko nabyo usanga nta wacitse ku icumu wigeze uhungabanwa ku buryo bukomeye ari nacyo dushimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu bukomeje kurinda umutekano w’abacitse ku icumu ndetse n’abanyarwanda muri rusange, ikindi nakongeraho ni ikijyanye n’ihungabana by’umwihariko ku Rwibutso rwa Kiziguro ubusanzwe mu ijoro ryo kwibuka riba ku itariki ya 10 hakundaga kugaragara abantu benshi bahura n’ihungabana ariko ubu ntabwo babaye benshi cyane


Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 19/04/2017
  • Hashize 8 years