Kwibuka Nelson Mandela ku Myaka 99

  • admin
  • 18/07/2017
  • Hashize 7 years

Afurika y’epfo yizihije isabukuru y’imyaka 99 y’amavuko y’umukambwe Nelson Mandela bakora. Abaturage bitabiriye ibikorwa by’urukundo mu gihe kingana n’isaha n’iminota 7 cyangwa iminota 67.

Icyo gihe kingana n’imyaka 67 Nelson Mandela yamaze aharanira guhindura igihugu cya Afurika y’epfo. Imyaka 27 muri iyo yayimaze mu gihome azira kurwanya politiki y’ivanguraruhu (Apartheid) muri icyo gihugu.

Buri gihe ku munsi we w’amavuko, Abanyafrika y’epfo barawizihiza, cyane ko afatwa nk’umubyeyi w’igihugu. Kuva mu 2009, umuryango w’abibumbye washizeho uyu munsi w’itariki ya 18 Nyakanga, nk’umunsi witiriwe Nelson Mandela, hanasabwa abatuye isi gukora ibikorwa by’urukundo.

Uyu munsi wizihijwe cyane n’urubyiruko rukora ibikorwa by’urukundo hose mu gihugu. Urubyiruko ruvuga ko n’ubwo Apartheid yarangiye, ari inshingano zabo kwibuka abitangiye igihugu barwanya politiki y’ivanguraruhu.

Nelson Mandela yitabye Imana mu mwaka w’2013, ku myaka 95 y’amavuko. Imihango yo kumushyingura yakurikiwe n’ibihumbi by’abantu ku isi yose, harimo n’uwari Perezida w’Amerika Barack Obama wari wagiye kwifatanya n’Abanyafrika y’epfo.

Yanditswe na Niyomugabo Albert/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/07/2017
  • Hashize 7 years