Kwibuka 26: Loni yifatanyije n’u Rwanda kunamira abazize Jenoside

  • admin
  • 07/04/2020
  • Hashize 4 years

Kuri uyu wa 7 Mata 2020 Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye Icyunamo k’iminsi 7 n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, yambuye ubuzima abarenga miriyoni mu gihe k’iminsi 100.

Abishwe benshi bari Abatutsi, ariko hari n’abandi batahigwaga banze kwifatanya n’mugambi mubisha wa Leta yariho icyo gihe, wo kurimbura abaturage yari ishinzwe kurinda no gusigasira.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni) António Guterres, yasabye amahanga kuzirikana no kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, buri wese agaharanira gukumira Jenoside, ingengabitekerezo yayo n’ubundi bwicanyi bubuza abandi kubaho.

Yagize ati: “Mu minsi 100 gusa abantu barenga miriyoni bishwe nkana muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Dukwiriye kutongera guha icyuho iki cyaha ndengakamere ngo kigire ahandi kiboneka kwisi. Twirinde amagambo y’urwango, n’urwango rw’ikiremwamuntu urwo ari rwo rwose, twirinda ivangura n’itonesha ryose aho riva rikagera.”

Abanyarwanda bakomeje kwishimira ikemezo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo gukomeza Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye batangiye.


Denis Fabrice Nsengumuremyi /MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/04/2020
  • Hashize 4 years