Kwibuka 24 : Miss Mutesi yasabye urubyiruko kwitabira ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

  • admin
  • 07/04/2018
  • Hashize 6 years

Mutesi Jolly yavuze ku rubyiruko rwigira ntibindeba mu gihe cyo kwibuka ndetse ashimangira ko rukwiye gufata iya mbere mu gusigasira amateka ya Jenoside igihugu cyaciyemo muri Mata 1994.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Mata 2018, u Rwanda n’Isi yose baribuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 24 ishize aho abarenga miliyoni imwe bambuwe ubuzima mu minsi ijana gusa.

Umwaka wa 1994 ntuzibagirana mu mateka y’Abanyarwanda n’Isi yose kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga miliyoni. Mu bishwe muri Jenoside harimo n’umubare munini w’urubyiruko ari naho Miss Mutesi Jolly ahera avuga ko ‘bikwiye ko abakibyiruka bafata iya mbere mu Kwibuka’.

Yagize ati “Muri iki gihe usanga urubyiruko rukoresha internet cyane rushakisha amateka ya Beyonce, Jay Z na Cristiano, usanga bazi igihe yavukiye, umubare w’ibitego yatsinze, imipira ya zahabu yahawe ,ariko iby’u Rwanda ugasanga bamwe ntibashaka kubyumva.”

Yongeyeho ati “Nk’uko bashishikarira kumenya ayo mateka y’imipira, ni nako bari bakwiye gushishikara cyane biga amateka y’u Rwanda. Ni ngombwa ko mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rukwiye kwitabira ibiganiro, rukareba izo filime zivuga amateka nyayo ya Jenoside kuko nit we tugomba kuyasigasira, ababyeyi bacu barabyina bavamo.”

Miss Mutesi Jolly yashimangiye ko ababyeyi n’abandi bose bari mu cyiciro cy’abakuze bakwiye gufata iya mbere mu gushishikariza urubyiruko kwiga no kumenya amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko ibyerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ati “N’uruhare rw’ababyeyi rurakene gusa tukumva ko ari twebwe tugomba kuzaba tuvuga aya mateka mu myaka iri imbere, ababyeyi bacu bazaba batagihari ngo babivuge . Numva ko kwibuka bikwiye kutubera isomo no kuduha umurongo wo kumva neza icyerekezo igihugu kirimo, tugakora cyane.

Muri ikigihe cyo kwibuka,urubyiruko rukwiye kujya rukora ibikorwa by’ubufasha dore ko arirwo rufite imbaraga kandi nk’uko ari imbaraga z’igihugu zubaka bakwiye kubigaragaza muri iki gihe bafasha abatishoboye basizwe iheru heru na Jenoside ndetse n’impfubyi za Jenoside muri rusange.

Chief editor

  • admin
  • 07/04/2018
  • Hashize 6 years