Kwibuka 24 : Bimwe ukwiye kumenya ku buzima bwa Rugamba Sipiriyani wazize Jenoside

  • admin
  • 09/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umusizi, umwanditsi w’ibitabo, umuririmbyi benshi bafata kugeza ubu nk’umuhanuzi Rugamba Sipiriyani wibukwa ku nshuro ya 24, ni umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, ibihangano bye bikaba ari umurage ukomeye yasigiye Abanyarwanda.

Rugamba mwene Bicakungeri Michel na Nyirakinani Tereziya yavukiye mu cyahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, avuka mu mwaka w’1935 ari umwana wa kane mu muryango. Akivuka yiswe Sirikare izina Rugamba aza kurifata nyuma.

Rugamba yize amashuri ye mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu Bubiligi.

Yize amashuri abanza muri Paruwasi ya Cyanika, ayisumbuye ayiga muri Seminari nto ya Kabgayi, akomereza muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda. Yaje kujya muri Kaminuza ya Bujumbura aharangiriza icyiciro cya mbere cy’amashuri makuru, nyuma abona kujya mu Bubiligi muri Kaminuza ya Luve aho yaje gukura impamyabumenyi y’ikirenga mu by’amateka.

Rugamba yaje gukunda umukobwa witwa Mukangiro Saverina, akaba yaramuhimbiye imitoma myinshi amurata imico n’uburanga. Uretse ko uyu mukobwa yaje kwicwa aroshywe mu mazi mu mwaka w’1963, ibi bikaba byaramubabaje cyane, ariko yaje kwishumbusha undi witwaga Mukansanga Daforoza wari ubereye nyina wabo wa wundi wa mbere.

Ni kuri izo nshuti ze ebyiri rugamba yatangiriyeho guhimba ibisigo, twavugamo amibukiro, cyuzuzo n’ ibindi byinshi. Nyuma Rugamba yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu 1944), bashakana mu mwaka w’ 1965.

Mu byaranze Rugamba Sipiriyani harimo gushishikariza Umunyarwanda kuba inyangamugayo no kugira indangagaciro nyazo zikwiriye u Rwanda. Ibi bigaragarira mu ndirimbo zirenga 400 yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.

Yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ariko kose, akabyamagana abicishije mu nganzo ye.

Rugamba yapfuye azize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba we na Mukansanga, umugore we, bari barabyaranye abana 10, muri jenoside bapfanye n’abana babo 6, ubu hasigaye abana bane.

Ibijyanye na muzika

Rugamba niwe washinze itorero Amasimbi n’Amakombe riririmba indirimbo zisingiza Nyagasani ndetse zinigisha ku buzima busanzwe, kugeza n’ubu rikaba rigihimba indirimbo zisingiza Nyagasani.

N’ubwo yahimbye indirimbo nyinshi zirenga 400 yagiye zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi. zigakundwa n’abatari bake, ntiyigize aziririmbamo.

Bivuze ko indirimbo ze zose zicurangwa ku maradiyo atandukanye nta jwi rye ririmo,nk’uko umuhungu we Rugamba Olivier yabibwiye itangazamakuru.

Rugamba Olivier Agira ati “Yarahimbaga agatoza abaririmbyi abantu benshi rero bazi ko muri ziriya ndirimbo ze twumva haba harimo ijwi rye. Oya! Nta jwi rye burya ririmo yewe si n’muntu wari ufite ijwi ryiza nka Masamba cyangwa Kayirebwa.

Yakomeje agira ati”Yari afite ijwi risanzwe nk’iryawe cyangwa iryanjye cyangwa iry’undi wese. Ntiyaririmbaga we ahubwo yari umuntu ugufasha kugorora iryawe rikamera neza. Bariya wumva mu ndirimbo ze ni abagabo yatozaga. Abagabo rwose b’ibikwerere.”

Ibi kandi bishimangirwa n’umuhanzi Ngarambe François Xavier aho avuga ko mu bihangano bya Rugamba nta jwi rye ribamo. Kuko ngo yari afite ijwi ritabasha kuririmba.

Ngarambe François Xavier ati “Njyewe namumenye atoza abantu akamenya kugufasha kugorora ijwi. Yari afite burya uburyo bw’imiririmbire bunagorana aho bwasabaga abantu benshi baririmbaga kujya hejuru”.

Ngarambe François Xavier yakomeje avuga ko kuba atararirimbaga yabiterwaga n’ijwi rye ritari rimeze neze.

Yagize ati”Kubera uburwayi yigeze kugira ijwi rye ryari ryarangiritse ahitamo kujya atoza abaririmba mu ndirimbo ze we akandika akanabatoza.”

Ubu Rugamba yibukwa nk’ umuntu wateje imbere ubuvanganzo nyarwanda ndetse akanafasha abakiri bato kumenya uko ururimi rwacu rwubakwa.

Si ibyo gusa, kuko Kiliziya Gatolika n’abandi bakirisitu yabasigiye ibihangano by’ indirimbo zisingiza Imana zirimo ubuhanga buhanitse. Indirimbo ze n’uyu munsi ntabwo zifatwa nk’indirimbo nziza gusa, ahubwo ubutumwa buzikubiyemo bufatwa nk’impanuro za none, ejo n’ahazaza ku bakuru n’abato.

JPEG - 114.4 kb
Rugamba n’umugore we Mukansanga Daphrose bombi bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Rugamba n’umugore we Mukansanga Daphrose bombi bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Chief Editor

  • admin
  • 09/04/2018
  • Hashize 6 years