Kwibuka 22: Abo muri GS Masaka I basabwe ubufatanye mu gukumira Ingengabitekerezo ya Jenoside
- 30/06/2016
- Hashize 8 years
Mu butumwa bwuje inama n’impanuro, Abayobozi bashinzwe imyitwarire, Abarimu ndetse n’Abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuli rwa Masaka ya Mbere basabwe kurangwa n’ubufatanye mu gukumira no kurwanya burundu Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Sewase Jean Claude, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuli rwa Masaka ya Mbere (GS Masaka I) yatanze izi mpanuro kuri uyu wa 29 Kamena 2016 ubwo muri iri shuli bibukaga ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, akaba yagarutse ku musaruro ushobora kuva mu bufatanye bw’Umumwarimu n’umunyeshuli aho yagize ati: “Ubundi Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yateguwe ndetse inashyirwa mu bikorwa b’Ubuyobozi bubi bwaranze u Rwanda ariko nanone Urubyiruko nirwo rwanyujijwemo ibitekerezo bibi byo kumva ko mugenzi wawe ari inyamanswa (Inzoka) cyangwa se ko mugenzi wawe ari Umuhutu wowe ukaba Umututsi abandi Abatwa, rero birumvikana ko habayeho ubufatanye hagati y’Ubuyobozi ndetse n’Urubyiruko mu gutegura ikibi, mu kuvangura amoko y’Umunyarwanda umwe niyo mpamvu rero twe dukwiye kugira Ubufatanye mu gutegura icyiza, kubaka ndetse no gusigasira Ubunyarwanda bugizwe n’umuntu Umwe, Ubwoko bumwe ibi bizaba hagati y’Abayobozi arimwe barezi ndetse n’Urubyiruko aribo mwe banyeshuli murererwa muri iki kigo”
Sewase Jean Claude, Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuli rwa Masaka ya Mbere (GS Masaka I)
Umuyobozi w’iri shuli kandi yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bari barahungiye muri Paruwasi Gatorika ya Masaka yegeranye n’iki kigo cya Gs Masaka I aho yavuze uburyo interahamwe zasohoraga Abatutsi mu kiriziya zikabazana kubicira mu kibuga kiri kuri iryo shuli aha Sewase Jean Claude yagize ati: “Amateka ya Jenoside by’Umwihariko kuri iki kibuga duhagazeho ni maremare cyane kuko ubundi ngewe nari nziko niyo umuntu yahemukira mugenzi we atabikorera imbere y’Imana cyangwa mu rusengero ariko siko byagenze ahangaha kuko Abatutsi biciwe hano ari abari baturutse imihanda yose harimo abavaga za Kabuga no muduce twinshi tw’Umujyi wa Kigali gusa bazaga aha baziko bahungiye mu Kiriziya nta muntu ushobora kubicira mu rusengero ariko byarangiye Interahamwe zibasohoye mu kiriziya zibicira muri iki kibuga bivuze ngo ubu twibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi turasabwa no kumenya aya mateka y’Ibyabereye hano iwacu Masaka I”. Uyu muyobozi kandi yanenze bikomeye uwahoze ari umuyobozi ushinzwe ikinyabupfura waje kugira ikibazo cy’Ivangura gusa nk’Uko Umuyobozi akomeza abivuga ngo habayeho gutanga raporo ashyikirizwa inzego zibishinzwe ubu akaba arimo gukurikiranwa ndetse ntago akiri umurezi muri iki kigo.
Uwamahirwe Concorde ni Umunyeshuli uhagarariye abandi (Doyen) mu kigo cya GS Masaka I, kuri we yemeza ko imbaraga z’Urubyiruko arizo zashenye igihugu kandi anavuga ko agaya urubyiruko rwakoze Jenoside, Concorde yagize ati “ Amateka yaranze igihugu cyacu usanga ahanini urubyiruko rushyirwa mu majwi mu kuba arirwo rwasenye iki gihugu turimo twubaka uyu munsi wa none dufatanije na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, rero ngewe ndagaya cyane urubyiruko rwakoze Jenoside kuko bagirwaga inama mbi bakazumva akaba ari nayo mpamvu nkangurira urubyiruko by’umwihariko abanyeshuli mpagarariye kwirinda za nama zo ku mashyiga kuko ahenshi niho hava guhembera ya Ngengabitekerezo ya Jenoside”.
Uwamahirwe Concorde, Umunyeshuli uhagarariye abandi (Doyen) mu kigo cya GS Masaka I
Uyu munyeshuli kandi akomeza avuga ko mu rwego rwo gukumira burundu ubuyobozi bw’Ikigo bwabashyiriyeho amatsind (Clubs) agenda atangirwamo inyigisho n’uburere bufasha umwana gusobanukirwa n’amateka yaranze u Rwanda ndetse no gukumira Ikibi aho kiva kikagera.
Abayobozi bashinzwe imyitwarire n’Abarimu ba Gs Masaka basabwe gufatanya n’abana barera gukumira Ingengabitekerezo ya Jenoside
Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw