Kwibuka 22: Abaturage bo mu murenge wa Base bakomeje korohereza ubuyobozi

  • admin
  • 12/04/2016
  • Hashize 9 years

Abaturage bo mu murenge wa Base bakomeje kugaragaza Ubwitabire buhagije hafi 100% muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 haba mu kwitabira Ibiganiro bitangwa muri iki gihe ndetse no gutanga y’ingoboka Inkunga yagenewe Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byagaragaye ku munsi wa Gatandatu w’Ibiganiro biri gutangwa muri iki gihe twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi aho abaturage bashimiwe byimazeyo n’Umuyobozi w’Akarere Ushinzwe ubukungu ndetse n’Umuyobozi w’Umurenge wa Base bari bitabiriye ibiganiro mu Mudugudu wa Base uherereye ahubatswe Isoko rya Base riri muri uyu murenge. Nyuma y’Ibiganiro, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base bwana Hakizimana Jean Baptiste yatangarije Muhabura.rw ko muri uyumurenge Abaturage aribo bafata iyambere mu kubahiriza gahunda zose zijyanye n’ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base Hakizimana Jean Baptiste/Photo:Snappy w’i Rwanda

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base Hakizimana Jean Baptiste Yagize ati: “Abaturage bo mu murenge wa Base ntago bajya bagora Ubuyobozi kuko niba hari gahunda bakenewemo bagerageze kuyitabira ndetse n’inkunga basabwa yose barayitanga mu bushobozi bwabo cyane ko kugeza kuri uyu munsi wa Gatanu dufite raporo y’amafaranga asaga ibihumbi Magana atandatu na mirongo itatu (630 000Frw) ndetse hakaba n’abacuruzi bakomeza kugenda badufasha muri iki gikorwa cyo gukusanya inkunga kuko barimo kugenda batanga inkunga yabo uko bashoboye byose rero ibi biradufasha cyane kugira abaturage muhuza”. Aha kandi uyu muyobozi yasobanuye ko iyi nkunga abaturage bayitanga baramaze gusobanurirwa impamvu yayo ndetse bazi neza ko igomba gufasha Abacitse ku Icumu rya Jenoside batishoboye baba abo muri uwo murenge cyangwa mu yindi mirenge Akarere kaba kagennye.

Uyu murenge wa Base ni umwe mu mirenge igize Akarere ka Rulindo mu ntara y’Amajyaruguru idafite Inzibutso zishyingurwamo Imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza uyu munsi wa none Imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside iruhukiye mu rwibutso rwa Rusiga ruri mu murenge wa Rusiga ndetse indi mibiri iruhukiye mu Rwibutso rwa Burera nk’uko umuyobozi w’uyu murenge wa Base yakomeje abibwira Muhabura.rw







Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/04/2016
  • Hashize 9 years