Kwibohora22: kwibohora kwa mbere byari uguhangana n’abayobozi babi ngo bave mu nzira- Perezida Kagame

  • admin
  • 04/07/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Kagame kuri uyu wa 4 Nyakanga 2016, yifatanyije n’abatuye Akarere ka Bugesera mu kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 22.

“Bugesera yari yarakandamijwe cyane muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri, aho yari yaratoranyijwe ngo izanwemo Abatutsi bavanwaga hirya no hino mu gihugu bakicwa n’imibu n’isazi za tsétsé.”

Perezida Kagame ageza ijambo ku baturage ba Bugesera ku munsi wo Kwibohora22

Aya ni amwe mu magambo umuyobozi w’aka karere, Nsanzumuhire Emmanuel, yavuze mu muhango wo kwizihiza isabukuru ya 22 yo kwibohora, wabereye mu Murenge wa Rweru.

Byaje gushimangirwa na Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe, wavuze ko Bugesera ari “akarere kakorewemo amarorerwa, amabi, na Leta zose zabanje.”

Uyu muhango wahujwe no gutaha ku mugaragaro amazu 104 n’ibindi bikorwaremezo byubakiwe imiryango 104 igizwe n’abantu 451, bimuwe mu birwa bya Mazane na Sharita biri mu Kiyaga cya Rweru.

Ni imiryango yari ibayemo “mu bwigunge, ahantu hatari imihanda, nta mashanyarazi, nta mashuri” nk’uko bikubiye mu buhamya bwatanzwe na Nyiraminani Levanie, umwe mu bimuwe.

Yakomeje agira ati “Nta muriro twagiraga muri Mazane, twajyaga kurya tugacana telefoni, umuriro wa telefoni washira tugashaka umuntu uje hakuno tukamuha telefoni zose akazizana.”

Uyu mubyeyi avuga ko bakibwirwa ko bagiye gukurwa muri ibyo birwa bishimye cyane bamera nk’ababonekewe, ku buryo ngo bageze mu nzu bubakiwe bagira ngo bageze muri paradizo.

Perezida Kagame, mu ijambo rye, yavuze ko ubundi bitari bikwiye ko umuntu ugejejweho ibikorwa by’iterambere amera nk’ubonekewe, kuko n’ubundi umuntu yagakwiye kubaho neza.

Yagize ati “Havuzwe kubaka amazu yo kubamo, amashanyarazi, ikoranabuhanga ndetse twabonye n’ubuhamya bwa Nyiraminani, niba mwamuteze amatwi yavuze ko biriya byabagejejweho bageze aho basa nk’ababonekewe”.

Ariko nyamara ubundi kuriya ni ko abantu bakwiye kuba babaho. Urumva kugera ku rwego rw’uko ukwiye kuba ubaho wowe ukabibonamo paradizo urumva ikiba cyarabuze. Aho umuntu atamenya amashanyarazi, ikiba cyarabimubujije ni cyo tukirwana na cyo.”

Umukuru w’Urw’Imisozi Igihumbi, ahereye ku buhamya bwa Nyiraminani, yavuze ko “nyuma y’urugamba rw’amasasu n’izindi ntwaro byari bihanganye n’abari bashyigikiye gukorera abanyarwanda ibibi” ubu ikigezweho ari urugamba rw’iterambere rwo kugeza ku Banyarwanda ibyo bifuza.

Kuri Perezida Kagame, “kwibohora kwa mbere byari uguhangana n’abayobozi babi ngo bave mu nzira, batwaye ubuzima bw’abantu, bishe abantu, abantu batagira umubare.” Yunzemo ati “Intambwe ya kabiri rero ni iyi ngiyi, aho dukomeza gufatanya, buri wese akagira uruhare kandi buri wese inyungu yo kwibohora ikamugeraho.”

Yavuze ko Abanyarwanda bagomba kugira ubuzima bwiza ku buryo kubaho neza batabibona nk’ibitangaza, ati “ntabwo ari igitangaza kugira amazi meza, kugira inzu ubamo ntunyagirwe, abana bakajya mu mashuri, abantu bakagira imihanda, ibyo ntabwo bikwiye guhora ari igitangaza ngo uwo bigezeho abone ko yabonekewe. Kuvana izo nzitizi mu nzira ni ko kwibohora.”

Abimuwe mu birwa bwa Mazane na Sharita mu cyiciro cya mbere ni imiryango 104, hakaba hasigayeyo indi miryango 309 na yo igomba kwimurwa mu cyiciro cya kabiri.

Umushinga wo kwimura aba baturage wose uzatwara amafaranga miliyari umunani, ubu hakaba hamaze gukoreshwa miliyari 3 na miliyoni nka 300, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Vincent Munyeshyaka.

Buri muryango muri iyi 104 yamaze kwimurwa, usibye kubakirwa inzu ifite igikoni, wahawe inka n’ikiraro ndetse RAB yemera guha imiti aya matungo mu gihe cy’amezi atandatu.

Aba baturage kandi muri uyu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru, bubakiwe icyumba kinini (salle) kirimo televiziyo kugira ngo bajye bareba amakuru, harimo n’amamashini afite murandasi ya 4G “izabafasha kubona serivisi za Leta zitangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga” nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’aka karere, Nsanzumuhire Emamnuel, wemeza ko “hanaguwe ikigo cy’amashuri cya Nkanga kizabakira.”

Abatuye mu Karere ka Bugesera banishimira ubuvuzi bahawe ku buntu n’inzobere mu buvuzi z’igisirikari cy’u Rwanda, mu gikorwa cyiswe Army Week Medical Outreach cyatangiye kuwa 27 Kamena, aho havuwe abaturage ibihumbi 12, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ingabo.

Abasaza n’abakecuru bari bazindukiye kwakira Perezida wa Repubulika mu birori byo gutaha umushinga wo kwimura abaturage bari batuye mu birwa bya Sharita na Mazani

Perezida Kagame asura ikigo cy’amashuri cya Nkanga cyongerewe ubushobozi na Leta n’ubwo ari icya ADEPR



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/07/2016
  • Hashize 8 years