Kwibohora 22: Social Mula yashimiye Perezida Kagame

  • admin
  • 05/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuhanzi Social Mula yashimiye Perezida Kagame we wayoboye Ingabo za RPF zabohoye u Rwanda none kuri uyu munsi wa none Abanyarwanda bakaba bishimira imyaka 22 babohowe abandi baravanwe mu buhungiro bakaba batuye mu gihugubavukamo kandi bakunda ndetse bari mu gihugu kizira ivangura nk’uko byahoze mbere ya 1994

Social Mula nk’Umuhanzi Nyarwanda wemeza ko nawe ubwe agomba kugira uruharemu kwiyubakira igihugu cye yemeza ko ubwo Abanyarwanda bizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 22 ashimira cyane Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda wayoboye urugamba two kubohora igihugu ndetse akaba anakomeje kuyobora urugamba rwo kubaka igihugu cy’Umunyarwanda umwe, Igihugu kizira amoko n’irindi vangura iryo ariryo ryose. Aha Social Mula yagize ati “Uyu munsi wo kwibohora kuri nge usobanura byinshi birenze inyito yawo kuko nibwo Abanyarwanda babohowe ingoma yaranzwe n’ivangurakarere, amoko n’ibindi bibazo by’ihezwa byari byarashegeshe igihugu cyacu ari nayo mpamvu nshimangira ko umuntu utabona impamvu dushimira Perezida Kagame cyangwa se impamvu tumusabira umugisha Uwo muntu ntago yaba azi aho ava nn’aho agana”.

Social Mula kandi aakomeza avuga ko iyo uyu munsi ugeze atekereza cyane ku ngabo za RPF zzabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 akaba yabivuze muri aya magambo ati “uyu munsi iyo ugeze mpita numva nashimira ingabo zitanze ku rugamba mukubohoza igihugu Nkashimira bikomeye PRESIDENT wacu Paul Ksgame ndetse namwifuriza kuramba kuko icyo gihe yari ku rugamba aharanira ibi byose dukomeje kugeraho bigaragarira buri wese mu Rwanda no mu mahanga

Social Mula ni umwe mu bahanzi Nyarwanda umuntu avuga ko nabo bahagaze neza by’umwihariko uyu munsi twizihiza imyaka 22 u Rwanda rwibohoye nawe afite ibikorwa by’iterambere kandi byigaragaza kuri buri wese haba kubakurikirana muzika Nyarwanda ndetse n’abakunzi b’ibihangano bye muri rusange.

Umva hano indirimbo ku ndunduro y’Umuhanzi Social Mula

Yanditswe naSnappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/07/2016
  • Hashize 8 years