Kuvuguruzanya kw’abasinye ku ibaruwa isaba ibisobanuro De Gaulle

  • admin
  • 22/08/2017
  • Hashize 7 years

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Kanama nibwo ibaruwa yasinyweho na komite nyobozi ya FERWAFA isaba ibisobanuro perezida w’iri shyirahamwe ibijyanye na mafaranga y’iri shyirahamwe akoresha mu nyungu ze bwite yagiye ahagaragara. Nta masaha 24 arashira umwe mu basinye kuri iyi baruwa ari we Ndagijimana Emmanuel yigaritse bagenzi be.

Ni ibaruwa ahanini ishingiye ku bihumbi 20,000 by’amadorari(amafaranga arenga miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda) aba agenenewe abaperezida b’amashyirahamwe nk’abafasha kubaho maze ku mwaka, De Gaulle agahita ayashyira kuri konti ye yose ndetse ngo imisoro yayo ikaba izishyurwa na FERWAFA(ay’uyu mwaka akaba azarangira mu kwa Gatandatu kwa 2018). Nyuma y’izi mpamvu bongeyeho ko batanyuzwe n’imikoranire yabo na De Gaulle kuva muri 2014 bahita bamusaba ibisobanuro bitarenze amasaha 24

Nyuma y’uko iyi baruwa igiye ahagaragara, nta masaha 24 arashira, Ndagijimana Emmanuel umunyamategeko wa FERWAFA yahise yandika indi baruwa ivuguruza iya mbere avuga ko we yasinye mbere y’uko ibaruwa yandikwa kuko yihutaga, nyuma yasanze ibyo bumvikanye kwandika ataribyo banditse nk’uko bigaragara ku ibaruwa Muhabura ifitiye kopi.

Uyu mugabo ngo yari yumvikanye na bagenzi ko bari bwandike basaba De Gaulle gutumiza komite nyobozi niba hari ikibazo gihari bakakiganiraho aho kumwandikira bamusaba ubusobanuro, ngo kuko yihutaga afite gahunda nyinshi yahise abasinyira arigendera.

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 22/08/2017
  • Hashize 7 years