Kuva mu mwaka wa 2011 hari ibyo maze kubona mu Muziki gusa ibyo nteganya nibyo byinshi- ”Niyorick”

  • admin
  • 07/05/2016
  • Hashize 9 years
Image

Niyorick ni umuhanzi winjiye mu mitima y’Abanyarwanda batari bake abikesheje indirimbo ye yitwa “Ntiyangezeho”, nyuma aza gukora n’izindi nyinshi harimo Urutoki, n’izindi ndetse kuri ubu kaba afite indirimbo nshyashya yitwa Nimero , uyu muhanzi yemeza ko impano atari icyo yihingamo ahubwo ari umunsi utari wagera ngo abone umusaruro uhwanye n’ibyo aha Abanyarwanda.

Umuhanzi Niyorick kugeza uyu munsi aracyari muri ba bahanzi bakora neza kandi bigaragarira burimuntu wese ariko bakaba batabona umusaruro ungana n’Ibikorwa byabo, ibi ni bimwe mu byatumye twifuza kuganiriza uyu muhanzi ngo atubwire impamvu ndetse n’Icyo we nka nyir’Ubwite abivugaho. Aganira na Muhabura.rw, Niyorick yadutangarije ko kuri we kuva mu myaka ya za 2011 agitangira kuririmba nk’Umuhanzi wabigize umwuga yagiye akora ibishoboka byose ngo yemeze Abanyarwanda ko afite impano ariko nan’uyu munsi ntago yari yagera ku ntego n’ubwo igihe kigihari.

Niyorick yagize ati: “Ngewe kuva 2011 kugeza uyu munsi wa none hari itandukaniro rya Niyorick w’icyo gihe na Niyorick w’uyu munsi kuko hari byinshi maze kubona muri muzika ndetse n’uburambe bwariyongereye birumvikana usibye wenda umusaruro ujyanye n’amafaranga ariko hari byinshi maze gukuramo, ikindi wenda mbona ntari nageraho ni uko ubutumwa ntambutsa butarageza igihe cyo kugera ku Banyarwanda bose bitewe ahanini n’Itangazamakuru ritampa umwanya uhagije ariko muby’ukuri ndacyakora neza kandi nzakomeza gukora ibishoboka byose kugeza nange ngeze aho nifuza kugera”
Nimero ni Indirimbo nshyashya ya Niyorick kuri ubu yamaze kugera hanze

Niyorick atangaza kandi ko kuri ubu ari muri gahunda zitandukanye zo kwiyereka abanyarwanda abinyujije mu gukora indirimbo nyinshi zifite amashusho ndetse no kuba yategura ibitaramo byo kugenda yiyereke abafana be by’umwihariko.




Umuhanzi Niyorick wemeza ko hari byinshi byo kugeraho abifashijwemo n’Abanyarwanda by’Umwihariko itangazamakuru

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/05/2016
  • Hashize 9 years