Kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID19 ni nko kwenyegeza umuriro uri kuzima-Impuguke
- 07/05/2020
- Hashize 4 years
Hari abaturage bakigaragara mu mihanda barenze kuri amwe mu mabwiriza yashyizweho yo gukumira ikwirakwizwa rya Covid19. Ibi impuguke mu guhangana n’ibyorezo zibisanisha no kwenyegeza umuriro wari warazimye.
Abagabo batanu bari mu bikorwa by’ubwubatsi mu Karere ka Nyarugenge. Birimo guponda sima bakayikorera bakayigeza aho bubaka. Muri bo umwe rukumbi ni we wambaye agapfukamunwa. Abatatwambaye ntibabura impamvu batanga.
Umwe muri bo yagize ati ’’Ndagafite… Ni uko tuba turi mu kazi.
Umunyamakuru: None se mu kazi ntabwo bakambara?
Umukozi: Eeeh barakambara, ahubwo nagashyize mu mufuka ndibeshya ariko gahunda yo kukambara twarayimenye.’
Uretse abari mu mirimo inyuranye, hari n’abagenda mu muhanda batambaye udupfukamunwa hamwe n’abatubahiriza izindi ngamba zashyizweho zo gukumira koronavirusi.
Umwe mu bafashwe batakambaye yagize ati ’’Ngeze hariya, telefoni yanjye barampamagara yikubita hasi, nkakuramo nkashyira aha ngaha nagendaga mpanagura gutya. Polisi ihita impamagara.’’
Undi ati ’’Ngira ikibazo cy’uko iyo nkambaye numva ntahumeka neza ari nk’umuntu wanshyize urushyi ku munwa n’iminwa ikababuka kubera umwuka ushyushye nkumva iminwa yababutse nk’umuntu urwaye Malaria.’’
Abantu batubahiriza amabwiriza yashyizweho, Polisi y’u Rwanda aba irabafata, ikabakusanya maze ikabashyira mu bice bitandukanye birimo za stade, bagahabwa ubutumwa bubibutsa kubahiriza aya mabwiriza agamije guhashya COVID – 19.o
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko buri wese akwiriye kubahiriza amabwiriza yo gukumira koronavirusi kuko utabikora aba ashyira ubuzime mu kaga ataretse n’ubw’abandi :
Yagize ati ’’Ubundi nta muntu ukwiye guhanirwa kwirinda, kwirinda cyane cyane ibireba ubuzima bwe. Kuki baguhana wanze kwirinda ubwawe ndetse ngo urinde n’abandi ariko bigaragaye ko wanyuze kuri ayo mabwiriza ubizi urahanwa. Ntabwo rero bariya bantu bose ubona bagiye gufatwa bagahanwa gusa harimo abafungwa n’abacibwa amande.’’
- Kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID19 ni nko kwenyegeza umuriro uri kuzima-Impuguke
Mu bice bihuriramo abantu benshi nka Gare mpuzamahanga ya Nyabugogo usanga kubahiriza intera ya metero imwe bikiri imbogamizi.
Kankundiye Jeanne twasanze aje gutega imodoka yagize ati ’’Bashake ubundi buryo bashyiraho indi mirongo ibiri cyangwa itatu kugira ngo dushyiremo metero bari kudusaba.’’
Gusa Umuyobozi wa Gare ya Nyabugogo Gahongayire Alphonse avuga ko ikibazo cy’umubyigano muri iyi gare cyabatunguye ko kitahasanzwe.
Yagize ati ’’Muri gare harashushanyije ku buryo duhana intera ya metero na hano urebye urasanga hari intera ya metero kandi hari n’abantu bari kudufasha kugenda bababwira kugirango bigire hirya bashyiremo iyo ntera, ikibazo cy’amazi kibaye rero tuvuganye na WASAC ni panne yari ibaye ariko bagiye kureba uko bayikemura nonaha.’’
Impuguke mu bijyanye no guhangana n’indwara z’ibyorezo Dr. Menelas Nkeshimana avuga ko kwirara abantu ntibubahirize amabwiriza yashyizweho bishobora kongera guha icyuho icyorezo cya COVID – 19.
Yagize ati ’’Amabwiriza yose ntabwo aba yarashyizweho nta kigenderewe hari aho aba yaragaragaye ko yakoze neza mu gihe cy’ibyorezo natwe tugomba kuyubahiriza. Iyo uvuze rero gukumira abanduye bisa n’ibigiye ku murongo abantu bagomba gusubira mu buzima busanzwe kandi na bwo bigakorwa. Iyo abantu batabyubahirije neza ingaruka ya mbere ni ugusubira aho twavuye kuko byaba ari nko kwenyegeza umuriro wazimaga ugasanga ibyo twarwanyaga bisubiye n’ubundi aho twatangiriye.’’
Guverinoma y’u Rwanda nyuma yo gushyiraho ibyumweru 2 byo gusubukura byinshi mu bikorwa na serivisi, abantu basabwa kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima, impuguke zigasanga kuyubahiriza uko bikwiye ari byo bizatuma n’ibikorwa bisigaye bisubukurwa.
MUHABURA.RW