Kutagira ubushake bwa politiki n’icyizere ku ruhande rwa RDC bishobora gukoma mu nkokora amasezerano ya Luanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2024
  • Hashize 3 days
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yavuze ko kutagira ubushake bwa politiki n’icyizere ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bishobora gukoma mu nkokora amasezerano ya Luanda yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Tariki ya 25 Ugushyingo 2024 ni bwo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga barimo Minisitiri Nduhungirehe, Thérèse Kayikwamba Wagner wa RDC na Tete António wa Angola bemeranyije ku bikorwa bigize gahunda y’ibiganiro bigamije kugarura umwuka mwiza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ni gahunda y’ingirakamaro ku Karere k’Ibiyaga Bigari, kuko igamije guhosha amakimbirane hagati y’u Rwanda na RDC kandi ikanafasha mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bikomeje kwigaragaza mu Burasirazuba bwa RDC.

Nubwo bimeze bityo ariko uko gushyira umukono ku masezerano ya Luanda, bigizwemo uruhare n’umuhuza Angola, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kugaragaza ko nta bushake ifite ndetse nta n’icyizere gihari ko izemera ko ibyo bibazo bikemuka.

Tariki ya 25 Ugushyingo 2024, ni bwo hateranye inama ya 6 y’abaminisitiri, yafashe umwanzuro wo gusenya umutwe wa FDLR, no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda, nkuko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe abitangaza.

Mu kiganiro yahaye KT Press yagize ati: “Nubwo twashyize umukono ku masezerano, mu nama u Rwanda rwagaragaje ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nta bushake bwa politiki ifite kandi nta n’icyizere igaragaza mu kubahiriza ayo masezerano yasinywe.”

Yongeyeho ati: “Natanze urugero rugaragaza ibimenyetso bifatika, byakurikiye inama iheruka ya 5 z’abaminisitiri, yateranye tariki ya 12 Ukwakira 2024. Namenyesheje Minisitiri wa RDC n’uwa Angola ko RDC ikomeje ibikorwa byo gushoza intambara mu Burasirazuba bwayo. Yoherejeyo ingabo n’izindi ntwaro, mbabwira ko muri icyo gihe hamaze kuba ibitero nibura 27, bigabwa mu bice M23 irimo.”

Nduhungurihe kandi yanavuze ko ibyo bitero by’ingabo za RDC binakurikirwa n’imvugo z’urwango zibasira abavuga Ikinyarwanda, bikaba ariko bikorwa bihungabanya amasezerano y’agahenge k’iminirwano yari yemerenyijweho.

Yagize ati: “Muri iyo nama nabamenyesheje ko ingabo za RDC (FARDC) zivanze mu mutwe w’inyeshyamba za Rusesabagina wa FLN, ikorera muri Teritwari ya Pfizi muri Kivu y’Amajyepfo, uri hafi y’umupaka w’igihugu cyacu, ibyo byose bikorwa mu bushake bwa politiki kandi bigaherekezwa n’imvugo z’urwago za bamwe mu banyapolitiki.”

Yongeyeho ati: “Natanze urugero rwa Perezida Tshisekedi, rw’aho ku itariki ya 17 Ugushyingo uyu mwaka, yahuye n’abasirikare n’abayobozi ba gisivili mu Ntara ya Haute Katanga, maze atangaza ko niba bamwemerera guhindura Itegeko Nshinga, azabona uburyo bwo guhindura ubutegetsi bw’u Rwanda. Ibyo kandi byakurikiwe n’amagambo rutwitsi ya Minisitiri w’Ubutabera wa RDC, Constant Mutamba yavuze tariki ya 24 Ugushyingo muri Gereza ya Goma.”

Amb Nduhungirehe yanashimangiye ibyo Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, yatangaje aho yamaganye yivuye inyuma amagambo ya Minisitiri Mutamba wagaragaye mu mashusho ku mbuga nkoranyambaga, abwira abafungwa ko uzafatwa akorana n’u Rwanda azabihanirwa bikomeye kandi mu bihe bitandukanye yanumvikanye avuga nabi Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame.

Yagize ati: “Abantu bose bakorana n’u Rwanda na Kagame, tuzabamenya.Ntabwo tuzemera ko igihugu cyacu, kizigarurirwa n’u Rwanda. Murabyumva. Mwese tuzabamenya abakorana na Kagame.”

Minisitiri Nduhungurihe yavuze ko izi mvugo z’urwango ari ikimenyetso simusiga cyo kubura ubushake bwa politiki ku ruhande rwa RDC, no kubura icyizere mu guhosha amakimbirane nk’uko yanabigaragaje mu nama ya 6 y’Abaminisitiri yabereye i Luanda.

Yagize ati: “Izo mvugo z’urwango zidashikanywaho, zinashishikariza abaturage kwica Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse n’imvugo za Perezida zibasira igihugu cyacu, si izo kwihanganira. Nabamenyesheje ko muri uyu mwuka wigaragaza RDC, ntabwo izigera igira ubushake bwo gutera intambwe mu gukemura ikibazo. Nubwo ku munsi w’ejo twakoze inama yo gusuzumira hamwe, ibiganiro twagiranye n’amasezerano hagati y’u Rwanda na RDC, tubifashijwemo na Angola, hagamijwe guhosha amakimbirane mu burasirazuba bwa RDC no gukuraho umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC”.

Muri iyo nama Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko bagarutse ku ngingo zijyanye no kudakemura ikibazo cya M23, bakemeranya ibintu ariko ntibishyirwe mu bikorwa.

Yagize ati: “Twemeranyije ko tuzongera guhura mu yindi nama, tugashakira umuti ibibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC, harimo gusenya umutwe wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda, bizakemurwa n’amasezerano impande zombi zashyizeho umukono i Luanda, hakaba hasigaye ikibazo cya M23.”

Yongeyeho ati: “Nizeye ko mu yindi nama tuzashobora gukemura ibyo bibazo, kubera ko twifuza ko byakemurwa mu buryo bwa politiki, harebwe ku muzi nyirizina ubitera, ayo makimbirane yakemuka mu buryo bwa burundu”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/11/2024
  • Hashize 3 days