Kurwanya ruswa bisaba gufata umurongo umwe – Perezida Kagame

  • admin
  • 10/12/2019
  • Hashize 4 years
Image

Perezida Kagame yavuze ko kurwanya ruswa bisaba gufata umurongo umwe no kuvugisha ukuri, ashima ibihembo byahawe indashyikirwa mu kurwanya ruswa ko bizakomeza gutera abantu imbaraga zo gusoza urwo rugendo rwo kurwanya ruswa muri Afurika n’ahandi.

Perezida Kagame yabivugiye mu gikorwa cyo gutanga ibihembo ku bantu 9 bo muri Afurika babaye indashyikirwa mu bikorwa byo kurwanya ruswa, ibihembo byitiriwe Emir wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani byiswe “Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award.’’ Ni ibihembo bitangwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha “UNODC”

Mu butumwa Perezida Kagame yagejeje ku rubyiruko n’abandi bayobozi bitabiriye icyo gikorwa yashimye ubuyobozi bwa Qatar bwagize icyerekezo cyiza cyo gutegura ibyo bihembo, ati “Iki ni igikorwa kizakomeza kutwibutsa gukomeza kugaragara no gutanga umusanzu mu kurwanya ruswa nubwo kuyirwanya ari urugendo u Rwanda rusanzwe rwaratangiye, iki ni ikimenyetso gikomeye gisobanura kuvugisha ukuri, no guhagararara abantu bemye muri gahunda zikenewe mu kurwanya ruswa’’.

Umuyobozi wa Qatar Sheikh Tamim ashima u Rwanda imbaraga rwashyize mu kurwanya ruswa, yibutsa ko ubuyobozi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Kagame ari bwo bwakoze byinshi mu gukura abaturage mu bukene, ati “Tuzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu bubafasha bwose bukenewe’’.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe Musa Faki Mahamat yibukije ko gutangwa kw’ibihembo bibaye impurirane n’umunsi mpuzamahanaga wo kurwanya ruswa, asanga ruswa ari ikibazo kigira uruhare mu kudindiza no kuzahaza ibihugu bisanzwe bikiri mu nzira y’amajyambere, haba mu nzego z’uburezi, ubuzima kigateza n’ingaruka mu rwego rw’ubukungu..

Umukuru w’Igihugu cya Namibia, Hage Geingob avuga ko amwe mu mahame yafasha mu kurwanya ruswa ari ugukorera mu mucyo, kubaza abayobozi ibyo bakora n’ibindi.

Agaruka ku ngero z’ibyo yakoze afatanyije n’abandi akigera mu buyobozi mu birebana n’ingamba zo kurwanya ruswa, yavuze ko yasabye abayobozi mu nzego kugaragaza imitungo yabo, asobanura ko mu rwego rwo kutihanganira ibibazo ba ruswa, hari ingero z’abaminisitiri bagera kuri batanu bakurikiranyweho ruswa bituma bajyanwa muri gereza.

Keneth Kaunda wigeze kuyobora Zambia ni umwe mu bayobozi 9 bashyikirijwe ibihembo n’abakuru b’ibihugu: uw’ u Rwanda n’uwa Qatar.

Ni ibihembo bifite ishusho ikozwe mu kiganza no mu cyuma nk’ikimenyetso gisobanura ko byihutirwa cyane guhagarika ruswa, mu gihe ikiganza gisobanura gukorera mu mucyo.

Igikorwa cyo gutanga ibyo bihembo ku nshuro ya kane byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo inzego zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa, iz’umutekano, urubyiruko, n’abandi.

Abantu babaye indashyikirwa mu kurwanya ruswa bahembwe ni icyenda, bakaba bari mu byiciro bine harimo ikiciro gisumba ibindi cyiswe Lifetime Outstanding Award cyahawe Kenneth Kaunda cyashyikirijwe umukobwa we uzakimugezaho.

Mu bandi bayobozi bakuru bitabiriye icyo gikorwa harimo Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, Gianni Infantino na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat na Madamu Jeannette Kagame, harimo na Perezida wa Namibia Hage Gottfried Geingob n’umufasha we Monica Geingos.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 10/12/2019
  • Hashize 4 years