Kureka itabi mbere y’imyaka 40 bituma igihe cyo kubaho kiyongeraho imyaka icyenda

  • admin
  • 14/08/2015
  • Hashize 9 years
Image

Abagore bareka kunywa itabi mbere y’ imyaka 40,bagira igihe cyo kubaho kigera ku myaka icyenda,kuruta abatarireka,bikaba ari ibyatangajwe mu kinyamakuru “The Lancet”cyandikirwa mu bwongereza,nyuma y’igeragezwa ryakozwe n’Abashakashatsi b’Abongereza

Iyi nyigo nkuko bigaragara muri “Lancet” yakorewe ku bagore bagera kuri miliyoni 1,2 b’abongereza,batoranijwe hagati y’umwaka 1996 na 2001, hanyuma bakaza gukurikiranwa byumwihariko kugera 2011.

Aba bashakashatsi bashatse kumenya byimbitse icyaba cyarabaye ku bagore baretse kunywa itabi mu myaka itandukanye mu buzima bwabo,baza kubona ko kureka itabi mbere y’imyaka 40 abagore bashobora kubigiriramo inyungu zikubye kurenga imyaka 9 yo kubaho ubuzima burambye,hamwe n’imyaka 10 yo kubaho ku muntu wariretse mbere kugera kuri35.

Si abagore gusa,kuko ngo n’abagabo kureka itabi hakiri kare ni byiza,bagize bati”Haba ku bagabo kimwe no ku bagore,abanywa itabi iyo bariretse kare[mu myaka ya hafi]bigira ingaruka nziza zo kuramba imyaka 10 mu buzima bwabo”bikaba byaratangajwe n’umwe mu bafatanyabikarwa b’ubushakashatsi witwa Richard Peto wo muri OXFORD UNIVERSITY.

Ibi ntibisobanuye ko ariko abagore bajya banywa itabi kugera kuri iyi myaka 40 ngo bahite barireka,kuko nkuko byagiye bigaragara mu myaka yashize,hapfuye abarenga 20% ugereranije n’abatararinyweye,bikaba ari ibyagarutsweho n’ubu bushakashatsi.

Bakomeza bavuga ko abagore batanyweye itabi,haba hari ikizere cyo kubaho[Esperance de vie],iyo ugereranije abagore barinywa n’abatarinywa;muri rusange usanga ingaruka zo gupfa imburagihe zikubye inshuro zigera kuri eshatu,uko unywa itabi ryinshi(amasigara menshi)buri munsi bitewe n’igihe waritangiriye,niko uba wiyangiza[usatira urupfu].

Akenshi impfu zikunze kubaho imburagihe z’abagore banywa itabi,bihera kuri Kanseri y’ibihaha,hamwe no kutabasha gukora ku imyanya y’ubuhumekero,hakaziraho n’indwara zibasira umutima.

Nkuko bikomeza gutangazwa,ngo ku bagore bareka itabi bari hagati y’imyaka 45 na 55,gupfa imburagihe kwabo byiyongera kugera kuri 56% ugereranije n’abatanywa,ariko mu gihe bahise barireka[bari muri iyi myaka]nibura haricyo bimara kuko bagira imyaka kuva kuri 6 kugera kuri7 yo kuramba kurusha abakomeje kurinywa kugera mu gusaza kwabo.Murumva ko itabi atari ryiza!!

MUHABURA.RW

  • admin
  • 14/08/2015
  • Hashize 9 years