Kurahira : Imihanda imwe izafungwa ku buryo abagenzi basanzwe batazayikoresha

  • admin
  • 17/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mu gihe habura umunsi umwe ngo kuri Sitade Amahoro habere ibirori by’irahira rya Perezida Paul Kagame, Polisi y’igihugu irasaba Abanyarwanda kugaragaza ubwitonzi no kubaha abashyitsi bazaba bari mu Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theose Badege, avuga ko ejo ku wa 18 Kanama ubwo hazaba uyu muhango, hari imihanda imwe mu Mujyi wa Kigali cyane cyane nk’uva ku kibuga cy’indege cya Kigali izafungwa ku buryo abagenzi basanzwe batazayikoresha.

Abashyitsi batandukanye barimo abakuru b’ibihugu barenga 20, n’abanyarwanda bazaba bari kuri Sitade Amahoro, aho Perezida Paul Kagame azaba arahira muri manda y’imyaka 7 iri imbere.

Ni nyuma yo gutsinda amatora ku majwi arenga 98%.

Mu butumwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yatanze, ACP Badege yagize ati “Turateganya umubare munini w’abanyacyubahiro, kandi abenshi baratangira kuza kuri uyu wa Kane, ibi rero biri mu bizatuma hari imihanda imwe cyane cyane nk’uhuza ikibuga cy’indege cya Kigali n’umurwa mukuru ifungwa muri icyo gihe.”

Yakomeje agira ati “Iyi siyo nshuro ya mbere Kigali yakiriye abanyacyubahiro kandi abaturage bacu bakomeje kugenda bagaragaza ubufatanye, turasaba abakoresha imuhanda mu Mujyi wa Kigali no mu bindi bice byo mu gihugu gukomeza ubwo bufatanye nk’uko byari bisanzwe, bagakoresha imihanda yagenwe mu gihe indi izaba yafunzwe.”

ACP Badege avuga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kumenyesha abaturage igihe n’ahantu hazaba hafunzwe, ibi bikazakorwa hakoreshejwe uburyo burimo imbuga nkoranyambaga cyane cyane nka twitter.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba ari abashyitsi bityo bagomba no guhabwa umwanya wa mbere.

Yunzemo ati “Aba ni abashyitsi bacu, bisanzwe bizwi ko bitubamo ko abashyitsi aribo duha amahirwe cyane.”



Yanditswe na Chief Editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/08/2017
  • Hashize 7 years