Kunywa inzoga ntibibujijwe ariko urayigura ukayinywera iwawe – Minisitiri Shyaka

  • admin
  • 11/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyo ku cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka, yavuze ko igihe cyo gufungura utubari n’insengero kitaragera

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase Shyaka Yagize ati: “Igihe cyo gufungura insengero ntikiragera. Abemera Imana basabe kujya basengera mu mitima no mu ngo zabo, kuri Radiyo na Televiziyo kuko hose Imana irumva.”

Yavuze ko hari ibihugu byagiye bifungura insengero bikisanga icyorezo cyafashe undi muvuduko batari biteguye.

Minisitiri Shyaka, yavuze ko abashaka kunywa inzoga bitabujijwe ariko ko abayishaka bayigura bakayinywera mu ngo zabo. Yagize ati: “Kunywa inzoga ntibibujijwe ariko urayigura ukayinywera iwawe. Uko usohoka ujya guhaha, na yo wayigura ariko ukirinda kuyinywera mu kabari, cyangwa gutumira abantu benshi iwawe ngo musangire. Abantu ntibagomba kwimurira utubari mu ngo zabo kuko ntacyo byaba bidufasha.”

Yavuze ko iyi minsi bakomeje kuyiharira ingamba zose zafasha kurandura icyorezo cya Covid-19 mu gihugu, kandi ko iyi ntego nigerwaho bazongera bakicara, bakareba niba hari ibikorwa kuri ubu bikiri mu kato byakomorerwa, ababikora bagasubira mu kazi. Gusa, yavuze ko kubigeraho bisaba uruhare rwa buri wese, kuko iki kibazo cyugarije isi yose, kigera no ku muntu ku giti cye.

Kugeza kuri iki cyumweru tariki 10 Gicurasi 2020, mu Rwanda nta muntu urahitanwa na Covid-19, kandi n’abarwaye baravurwa bagakira, dore ko hamaze gukira 140, abandi 144 bakaba bakirimo kuvurwa.

Chief editor /MUHABURA. RW

  • admin
  • 11/05/2020
  • Hashize 4 years