Kunyara ku buriri hari ababikurana bakagera igihe cyo gushaka bakibikora!

  • admin
  • 13/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nubwo abantu bakuru banyara ku buriri bahorana ipfunwe batinya ko byamenyekana, abahanga mu buvuzi bw’impyiko n’uruhago barabahumuriza.

Bavuga ko kunyara ku buriri ari uburwayi mu bundi bidakwiye gutera ubikora ipfunwe mu bandi.

Inzobere mu kubaga impyiko n’imiyoboro yazo (Surgeon Urologist), zivuga ko abantu banyara ku buriri barengeje imyaka 10 baba babiterwa n’indwara yitwa ‘Overactive Bladder’.

Iyi ndwara iterwa no kuba uruhago rudafite ubushobozi bwo kwifata ngo rubike inkari zisohoke mu gihe gikwiye.

Zivuga ko umuntu muzima urengeje imyaka 10, uruhago rwe ruba rufite ubushobozi bwo kubika miriritiro (ml 500) z’inkari (ku bagore) na (ml 300) ku bagabo. Ngo iyo zigeze kuri icyo kigero ni bwo umuntu yumva ashaka kunyara.

ku bantu barwaye indwara Overactive Bladder, bo ntibashobora kwihangana, akenshi iyo mu ruhago rwabo hagezemo ml 50 bashaka kunyara mu gihe ku muntu muzima iyo zirimo atanabyumva.

Abafite ubwo burwayi iyo uruhago rwabo rugezemo inkari nyinshi basinziriye cyangwa bahugiye mu bindi bashobora kwinyarira.”

Ibindi bitera kunyara ku buriri

Imihindagurikire y’imisemburo igendana n’imikorere y’impyiko ADH (hormone antidiurétique) ngo na yo ishobora gutuma umuntu anyara ku buriri.

Iyo misemburo iyungurura cyangwa igatanga ikigereranyo cy’inkari biciye ku butumwa buvuye mu bwonko, iyo habaye impinduka zayo umuntu ashobora kwinyarira kuko bituma inkari ziva mu mpyiko zijya mu ruhago ari nyinshi.

Umuganga muri kaminuza y’ahitwa Alberta muri Canada, Dr Darcie Kiddoo, avuga ko kunyara ku buriri bishobora guterwa n’ubuzima umuntu abayemo, butuma atagira imitekerereze myiza cyangwase se ikindi kibazo yaba afite mu mutwe.

Atanga urugero ku bantu bavukanye ubumuga cyangwa abahozwa ku nkeke bagahorana ikibazo cy’ubwoba (anxiété).

Abantu bafite ikibazo cyo kunyara ku buriri ngo nta kindi bashobora kwifashisha usibye kujya kwa muganga bagahabwa inama n’abaganga harebwe ikibibatera.

Alberta muri Canada, Dr Darcie Kiddoo avuga koIyi ndwara iterwa no kuba uruhago rudafite ubushobozi bwo kwifata ngo rubike inkari zisohoke mu gihe gikwiye.
Yanditswe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/09/2016
  • Hashize 8 years