Kunshuro yambere kibayeho igikombe cy’Agaciro Development Fund cyegukanywe na Police Fc
- 31/08/2015
- Hashize 9 years
Kuri iki cyumweru taliki ya 30 Kanama, Police FC yegukanye
igikombe cy’Agaciro Development Fund cy’umwaka wa 2015,
nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma ikipe ya Sunrise igitego
1-0
Hari ku munota wa 25 w’umukino, ubwo umukinnyi mushya wa
Police FC witwa Ngomirakiza Hegman, ku mupira w’umuterekano
wari utewe na Karisa Rachid nyuma y’ikosa ryari rikozwe n’umwe
muri ba myugariro wa Sunrise.
Mu bice byombi by’umukino, habonetse amahirwe menshi yagiye
ahushwa n’abakinnyi b’ikipe y’abashinzwe umutekano, nk’aho
Twagirimana Innocent yahushije uburyo butatu bwari bwabazwe,
byashoboraga kongera umubare w’ibitego bya Police FC, ku rundi
ruhande ariko, rutahizamu wa Sunrise, yapfushije ubusa amahirwe
yari abonye nyuma yo kutumvukana hagati y’umuzamu wa Police
FC na myugariro Mugabo Gabriel.
Police FC ikaba yarageze ku mukino wa nyuma yarahigitse
Bugesera na APR FC.
Umuyobozi w’Ishyrahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda
(FERWAFA), Bwana Nzamwita Vincent de Gaulle nyuma
y’umukino, yavuze ko iri rushanwa rizaba ngarukamwaka,
rikazajya rifasha amakipe kwitegura shampiyona no kubaka
umuco wo kwihesha agaciro mu banyarwanda biciye mu mupira
w’amaguru.
Bwana Nzamwita akaba yashyikirije sheki ya miliyoni 34,2
z’amanyarwanda Ambasaderi Gatete Claver, nk’umusanzu w’uyu
mwaka mu kigega cy’Agaciro, ukaba waratanzwe n’abakozi ba
FERWAFA, abakinnyi, abasifuzi n’abandi bagiye bayatanga igihe iri
rushanwa ryabaga.
Ambasaderi Gatete, washyikirije igikombe ikipe ya Police FC,
yashimiye amakipe yose yitabiriye irushanwa avuga ko bashyize
umusanzu mu gutanga ibyo abanyarwanda bakeneye.
Yagize ati:”Uku ni ukwezi abanyarwanda bizihizamo agaciro kabo
kandi bagakomeza kwishakira ibisubizo ku byo bakeneye.”
Yashimiye abakinnyi bitabiriya irushanwa muri rusange,
by’umwihariko aba Police FC batwaye igikombe, ko berekanye
umutima wo gukunda igihugu, aho yanavuze ko ikigega ubu gifite
agera kuri miliyari 27,4 harimo miliyoni 34,2 zatanzwe na
FERWAFA. Src RNP