Kumenya aho u Rwanda rugeze bisaba gusobanukirwa neza aho ruvuye- Gen.Murasira

  • admin
  • 19/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisitiri w’Ingabo General Albert Murasira yatangaje ko kumenya aho u Rwanda ruvuye bisaba gusobanukirwa neza aho ruvuye, mu rwego rwo kureba imbogamizi rwahuye nazo mu bukungu n’imbereho myiza ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge.

Ibi yabitangarije kuri uyu wa kane mu nama y’iminsi ibiri yateguwe na Rwanda Peace Academy yahuje ibihugu bitandukanye byo mu karere.

Iyi nama ikaba igamije kurebera hamwe intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 25 ishize no kureba aho rugeze mu rwego rwa politike,mu rwego rw’imibereho ndetse n’ubukungu.

Atangiza iyi nama ,Ministiri Murasira yagarutse ku ngaruka mbi ubukoloni bwasigiye u Rwanda,nyuma yo gusenya ubumwe bw’abanyarwanda bababibamo amacakubiri yabagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,bityo rero ngo gusuzuma aho u Rwanda rugeze bisaba kuba wumva neza aho ruvuye.

Ati “Ntitwakwibagirwa ingaruka mbi ubukoloni bwasigiye u Rwanda, nyuma yo gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda bababibamo amacakubiri yabagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Niyo mpamvu ushaka gusuzuma aho u Rwanda rugeze bisaba kuba yumva neza aho ruvuye.”

General Murasira yakomeje avuga ko Ku rundi ruhande gushima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu myaka 25 ishize, bisaba kumva neza aho igihugu gihagaze uyu munsi nk’uko bigaragazwa n’imibare itandukanye.

Ikindi kandi bigaragara ko u Rwanda rugeze ku ntambwe ishimishije mu bukungu n’imibereho myiza ,imiyoborere myiza ,kwiyubakamo ikizere, kubabarirana bitagize ikindi bishingiyeho, ari nabyo byagaruye ubumwe mu banyarwanda.

Asobanura intego y’iyi nama, Colonel Jule Rutaremara uyobora Rwanda Peace Academy yavuze ko igamije kureba uko u Rwanda rwari rumeze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira harebwe aho rujya ,ariko noneho abanyarwanda barebe intambwe rumaze gutera mu rwego rwa politike, mu rwego rw’imibereho ,mu rwego rw’ubukungu ,ariko banarebe imbogamizi zirimo.

Rutaremera yakomeje agira ati : “Iyo tuvuga intambwe rumaze kugenda tuba tuvuga urugendo mu rwego rw’ubumwe n’ubwiyunge ,mu bukungu no mu isura igihugu gifite mu mahanga ,imbogamizi ndetse tunarebe uko ibyagezweho byabungwabungwa kugira ngo bidasenyuka ariko tunaganisha ku cyatuma tuva aho twageze.”

Iyi nama yateguwe hashingiwe ku musaruro watanzwe na Rwanda Peace Academy

k’ubufatanye n’igihugu cy’Ubuyapani n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere yitabiriwe n’’ibihugu 9 byo muri Afurika birimo Cameroun, Ethiopia,Ghana, Kenya , Mali , Niger,Nigeria ,Rwanda and Zimbabwe.

JPEG - 58.5 kb
Minisitiri w’Ingabo Gen Albert Murasira
JPEG - 59.5 kb
Colonel Jule Rutaremara uyobora Rwanda Peace Academy
JPEG - 54.3 kb
Iyi nama yitabiriwe n’ ibihugu 9 byo muri Afurika

Nsengiyumva Jean Damascene/MUHABURA.RW

  • admin
  • 19/09/2019
  • Hashize 5 years