Kumenya abanzi bacu n’ibyo bakora n’aho bari hose biri mu burenganzira bwacu-Perezida Kagame

  • admin
  • 09/11/2019
  • Hashize 4 years

Perezida Paul Kagame yagarutse ku byavuzwe mu rubanza Ikigo facebook gikoresha whatsapp cyarezemo Sosiyete yo muri Isirayeli ‘NSO’ byo gushyira ikoranabuhanga rineka muri telefone z’abantu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo 2019, Perezida Kagame yavuze ko ibijyanye no kuneka umwanzi w’u Rwanda ruzabikomeza, ariko rudashobora gukoresha amafaranga mu kwifashisha uburyo budakwiye.

Mu makuru yagiye hanze, u Rwanda rwashyizwe mu bihugu bishinjwa gukorana na NSO kugira ngo iryo koranabuhanga ryayo ribashe kuneka bamwe mu baregwa guhungabanya umutekano warwo bari hirya no hino ku isi.

Umukuru w’igihugu yashimangiye ko umutekano w’u Rwanda ugomba kuza imbere y’ibintu byose, anenga ibyatangajwe ko u Rwanda rwibasira abaharanira uburenganzira bwa muntu hifashishijwe ikoranabuhanga mu kubaneka.

Yavuze ko abazamuye amajwi atari n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu nk’uko, ahubwo ari abishoye mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu kimwe n’abakomeje gufatwa bagashyirwa mu nkiko.

Ati “Ku bwacu, kumenya abanzi bacu n’ibyo bakora aho bari hose, ni ikintu twakomeje kugerageza kandi kiri mu burenganzira bwacu nk’uko kiri mu burenganzira bw’ikindi gihugu cyose uzi ku Isi. Yego hari amategeko agenga ibi dukora, ariko hari byinshi bikorwa mu ibanga kurusha n’ibibera ahabona.”

Yavuze ko iri koranabuhanga rivugwa ko u Rwanda rukoresha, afite amakuru ko rihenda kandi ubushobozi u Rwanda rufite ni ubwo gukemura ibibazo byihutirwa, kurusha kuyatanga ku muntu cyangwa ikibazo kidahari.

Umukuru w’igihugu yavuze ko kugeza ubu nta mpamvu igihugu cyatanga amafaranga y’umurengera ngo kineke umuntu, ku buryo amadolari make gifite cyayakoresha mu nzego nk’uburezi.

Yakomeje ati “Ariko dukora iperereza kandi tuzakomeza kurikora, niko ibihugu bikora, ntabwo ntekereza ko u Rwanda ari rwo rwasigara.”

“Ni ko tumenya ibintu, dufite amakuru menshi ku banzi bacu ndetse n’ababafasha abanzi bacu, tubiziho byinshi ariko dukoresha ubushobozi bw’umuntu kandi ibyo tubifitiye ubumenyi bukomeye niba mutanabizi.”

Perezida Kagame yavuze ko bishoboka ko ababyitwaza bavuga ko u Rwanda kuba ari inshuti ya Israel bityo byaruhesheje iryo koranabuhanga, ariko ibintu atari ko bigenda, kuko iyo biba byo, u Rwanda ruba rugeze kure kurusha aho ruri uyu munsi.

Naho ku byerekeranye no kugarura umubano n’imigenderanire inoze hagati w’u Rwanda na Uganda ngo bikomeje gushingira ku mpande zombi, Perezida Kagame na we avuga ko uruhande rwa Uganda rwagiye rusubika ibiganiro ku mpamvu na we atabasha gusobanura.

Yasobanuye Kandi ko u Rwanda ruzakomeza ubufatanye na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo mu bijyanye no kurwanya imitwe yitwaje intwaro, kuko ngo impande zombi zumva ko ari ikibazo kireba umutekano w’akarere.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 09/11/2019
  • Hashize 4 years