Kuki ibikorwa byo kugenza ubuzima bwa Minisitiri w’intebe wa Canada ?

  • admin
  • 14/08/2020
  • Hashize 4 years

Polisi yaburiye ko muri uyu mwaka, umubare w’ibikorwa byo gushaka kugirira nabi Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau byariyongereye ugereranyije n’umwaka ushize nk’uko polisi ibiburira.

Imibare ya polisi ya Canada yerekana ko hari ibikorwa nk’ibyo 130 byashatse kwibasira Trudeau n’abaminisitiri kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwezi wa karindwi.

Mu mwaka ushize wa 2019 mu gihe nk’icyo, ibyo bikorwa byari 100.

Mu kwezi gushize, umuntu witwaje intwaro yatawe muri yombi agerageza kwinjira mu rugo rwa Trudeau.

Trudeau n’umuryango we ubu bimukiye mu yindi nzu mu gihe urugo rwa minisitiri w’intebe ruri kuvugururwa, ntabwo bari aho batuye igihe uyu muntu yari ahateye.

Ibindi bikorwa byo kugenza ubuzima bw’abakomeye muri Canada birimo ibitero kuri Julie Payette uhagarariye umwamikazi Elizabeth II – uwo akaba atuye ku muhanda umwe na Trudeau – ndetse vuba aha na Minisitiri w’ibikowaremezo Catherine McKenna nawe aherutse guterwa.

Lisa MacLeod, Minisitiri w’umuco n’urubyiruko wa Ontario, ubu nawe arindwa bidasanzwe n’abapolisi nyuma yo kohererezwa ubutumwa bwa ’emails’ bugenza ubuzima bwe.

Avuga ku byabaye kuri Madamu MacLeod, na we ubwe, Madamu McKenna yasabye ko hafatwa ingamba zikomeye mu kurinda abategetsi ibikorwa byo kugenza ubuzima bwabo.

Daniel Brien, umuvugizi w’igipolisi, yabwiye ikinyamakuru Toronto Star ko atavuga amakuru arambuye ku bikorwa bigeramiye ubuzima bw’abakomeye polisi imaze igihe ikurikirana.

Raporo y’ikigo Institute for Strategic Dialogue (ISD) ivuga ko ibitekerezo byo kwanga leta – by’umwihariko Trudeau – ari ingingo “yeze cyane”, kimwe no kwanga abayisilamu n’Abayahudi.

Justin Trudeau yavuzweho ku kigero cya 11.4% mu byashyizwe kuri Facebook n’abahezanguni ku ruhande rw’abamwanga, na 28% kuri YouTube nk’uko raporo y’icyo kigo ibivuga.

Iyi raporo ivuga ko “Abarwanya amategeko afungura imipaka ku bimukira n’abafite urwango ku bayisilamu ari bo kenshi banga Trudeau n’ishyaka rye.”

Ibitekerezo bihejeje inguni byo kurwanya Trudeau binahuye n’ibitekerezo by’urwango ku Bayahudi bishyira imbere ingingo ivuga ko umuherwe George Soros hamwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN/ONU) ari bo “bari kwemerera abimukira kwiyongera mu mugambi mugari wo kurwanya abazungu.”

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 14/08/2020
  • Hashize 4 years