Kuki hari abayobozi bakemura ibibazo by’abaturage ari uko bigeze kuri Perezida wa Repubulika?[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 13/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Uruzinduko Perezida Kagame yagiriye mu turere twa Burera, Musanze na Rubavu, rusize ahase ibibazo abayobozi ku kutuzuza inshingano neza, aho yashimangiye ko umuyobozi utuzuza inshingano ze atazamwihanganira.

Mu biza ku isonga mu byabajijwe ni uby’uko hari abayobozi badaha agaciro ibyo bibazo ngo babicyemure bitarinze kugwira cyangwa ngo birinde gucyemurwa na Perezida.Ariko nanone hari igihe abaturage batageza ikibazo aho kigomba kugezwa ahubwo ugasanga niba akigejeje ku rwego ruto kikanga gucyemuka ahita yashyira agiti mu ryinyo akinumira.

Gusa kuba ahita yituriza kidacyemutse biterwa n’uko aho abayakigejeje nti gicyemuke,batamugira inama y’aho agomba gukomereza ngo gicyemuke ari nabyo bikunze kuranga abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abandi bumva ko bitabareba ariko bikaza gukomera iyo bigejejwe kuri Perezida aho usanga abo bayobozi batangira kurya indimi.

Ibi nibyo biheruka kugaragara ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yari Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Gicurasi 2019, bisa neza n’uko byagenze mu turere twa Burera na Musanze, aho habonetse ibibazo by’abaturage bari bafite byinshi ariko ntibyabaye ngombwa ko Perezida Kagame ari we ubisubiza byose, ahubwo byashinzwe umuyobozi icyo kibazo kiri mu nshingano ze agahita ajya kureba umuturage.

Aha byageze aho umuyobozi yumva ko ikibazo umuturage ari kubaza ariwe kiri munshingano ze akajya kwirebera umuturage cyangwa Perezida Kagame akamubwira kwegera umuturage, bakajya ku ruhande bagashaka uko cyazakemuka.

Mu bibazo byatanzwe harimo icy’uwitwa Nteziryayo Jean de Dieu wazamuye ikibazo cy’uko abaturage babujijwe kujyana amata muri Congo kandi uruganda rwa Mukamira rutayakira yose, ariko Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine yahise avuga ko ari uko badafite ibyangombwa by’ubuziranenge ndetse ko usanga aborozi bagorana ngo bakurikize amabwiriza y’ubuziranenge.

Ubwo Perezida Kagame yahise abasaba kuzuza ubuziranenge, hanyuma ibisigaye azabibafashamo.

Ati “Wuzuze ibisabwa hanyuma ibisigaye nihagira ukubuza gucuruza amata yawe kandi wakurikije ubuziranenge, icyo gihe tuzabigufashamo rwose.”

Muri ako kanya nk’ako guhumbya,Minisitiri Mukeshimana, yahise yegera Nteziryayo ngo yumve ikibazo uko giteye neza amufashe kugisubiza byihuse.

Tuyambaze Philbert wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze yavuze ko bambuwe amafaranga yabo n’ikigo cyahawe isoko ryo kubaka green house ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyubakishaga izo Green Houses,bityo ngo hari abarenganuwe bakishyurwa hakaba n’abatararenganuwe.

Ubwo Perezida Kagame yahise amusaba (Tuyambaze) kwegera Minisitiri Mukeshimana ngo bombi we na Nteziryayo abafashe.

Hari uwatanze ikibazo cy’uko ahura n’ikibazo cy’impu ziva mu Rwanda zigatunganyirizwa mu mahanga kuko nta ruganda rubikorera mu gihugu, ugasanga zigarutse zihenze cyane.Uyu akaba asanzwe akora ubukorikori nko kudoda inkweto azikuye mu mpu ariko zikaba zimuhenda cyane.

Perezida Kagame yahise agira ati “Tumaze igihe tubivuga, iby’inganda, hari n’ibyo twagerageje, hari abantu babigiyemo babigeza hagati babirekera aho ku mpamvu zibaturutseho zindi, turaza kugikemura icyo kibazo.”

Atarasoza,ako kanya Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Emmanuel Hategeka, yahise yegera bucece uyu muturage ngo amumenyeshe ikigomba gukurikira ariko ibintu bizacyemuke.

Hari n’umugore ukomoka muri RDC ariko washakanye n’umugabo w’Umunyarwanda, bakabyarana abana batatu ariko akaza kumuta, none abana bimwe ubwenegihugu bw’u Rwanda kandi ikibazo cyaragejejwe mu buyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yavuze ko iki kibazo atakizi, Perezida Kagame ati “Mugikemure vuba, abo bana niba ari Abanyarwanda murabima ubwenegihugu gute se? Ndetse na nyina wabo niba ashaka ubwenegihugu na we mubumuhe.”

Umugore witwa Niyonsaba Françoise na we yavuze ko yagiriwe akarengane n’umusirikare bari barashakanye bagasezerana ivangamutungo, ariko mu 2016 avuye mu butumwa bw’akazi mu mahanga, aramuta.

Ati “Nagiye kumva [ngo hari] ikirego mu rukiko asaba ubutane. Cyokora ibyo yaregaga naranabimutsinze ariko babuduhaye kubera ko yari yarantaye. […] Yari ahishe imitungo, yandikishije inzu twari dufite ariko amafaranga yavanye muri Sudani yose arayatwara, umutungo twari dufite muri Gasabo iwabo bari baraduhaye na wo awandika kuri mukuru we wo kwa Se wabo, tuburana imitungo myinshi yarayihishe.”

Mu gihe cyo kurangiza urubanza, ngo umugabo yayigurishije n’inzu bari bafite, amafaranga yose arayatwara.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi yahise amwegera ndetse n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana Evode, ari nabo bashinzwe gukurikirana icyo kibazo.

Undi watanze ikibazo ni Ntibankundiye Patrick wavuze uburyo bavuye muri Congo bahungutse mu 1995, basanga isambu yabo barayibohoje. Se ngo yagize ngo arabaza isambu ye bahita bamutwara, kugeza n’ubu yarabuze.

Yakomeje ati “Mama mu 2010 atashye nawe tuburana ya sambu, tuburana mu bunzi b’akagari turatsinda.Byabaye ngombwa ko umuhesha w’inkiko ajya kuduhesha ya sambu, asanga hari umukire wayiguze witwa Uwimana Solange.Yadusanze muri iyo sambu barimo kuyiduhesha akubita umuhesha w’inkiko natwe batwirukaho. Ubwo turangije, twagiye kuri RIB, tukihagera [uwo mudamu] yahise asaba Polisi ko idufunga.”

Perezida Kagame yahise avuga ko Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot ahari, avuga ko uwo Solange “turaza kumenya ibye tumenye n’ibyawe, turaza kubikemura.’’

Yakomeje ati “Uwo muyobozi wa RIB muhe amateka yose n’uko byagenze, n’abo [bakozi ba] RIB bandi mwari mwaregeye.”

Yahise anabwira Col Ruhunga ati “Ndashaka ko icyo kibazo gikurikiranwa kandi ndashaka no kumenya uko byagenze, uzamenyeshe uko byagenze.

Nyuma yo kumva ibyo bibazo byose, Perezida Kagame yashimiye abaturage avuga ko ibibazo atabikemura byose uko biba bibajijwe ndetse ko nibindi bitabajijwe,ko abaturage bakwiye kwegera abayobozi babo bakabagezaho ibyo bafite kandi na bo bakumva ko bafite inshingano yo kubikemura.

Mu bari babajije ibibazo bakerekwa abazabibacyemurira,umukuru w’igihugu yabasabye ko nibatacyemurirwa ibibazo byabo,niyagaruka bazabimubwira.


Abaturage bari ku murongo bategereje kubaza ibibazo bafite bimwe byirengagijwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Gatete Claver yandika ikibazo cy’umuturage
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana arimo kuganira n’umuturage ku kibazo cye
Minisitiri Uwizeyimana ateze amatwi ikibazo cy’umuturage
Minisitiri Uwizeyimana na Lt Gen Mupenzi bumva ikibazo cy’umugore warenganyijwe n’umugabo we w’umusirikare

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yegereye umugore wari ufite ikibazo
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta yumva ikibazo cy’umuturage

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Col Ruhunga Jeannot, yumva ikibazo cya Ntibankundiye Patrick warenganyijwe
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert ateze amatwi umuturage

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/05/2019
  • Hashize 5 years