Kuki Abadepite b’u Rwanda Banze Kuvugana n’Abadepite batavuga rumwe na Leta ya Isiraheli?

  • admin
  • 10/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwanze kwakira itsinda ry’abadepite batavuga rumwe na Leta ya Isiraheli bashaka kuvuga ku kibazo cy’abimukira b’Abanyafurika Isiraheli ishaka kwirukana ku butaka bwayo.

Michal Rosin,wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Isiraheli ryitwa Meretz,yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP,ko bari mu Rwanda mu gikorwa cyo guperereza ngo bamenya ukuri ku bivugwa.

Avuga ko basabye kubonana n’ubuyobozi bw’u Rwanda kugira ngo baganire ku iyirukanwa ry’abimukira ku butaka bwa Isiraheli mu buryo avuga ko butanyuze mu mategeko bw’abasaba ubuhungiro bakomoka mu gihugu cya Eritreya,bakajyanwa mu Rwanda.Nyamara Rosin avuga ko abategetsi b’u Rwanda banze kubonana nabo none bakaba babaza impamvu ibyo bitashobotse.


Abadepite Michal Rozin na Mossi Raz bo mu ishyaka, Meretz, ryo muri Israel

Isiraheli yiteguye kwirukana Abanyasudani n’abandi bakomoka muri Eritrea ibihumbi n’ibihumbi ivuga ko binjiye binyuranije n’itegeko kandi batarasabye ubuhungiro.Isilaheli yabahaye guhitamo kuva ku butaka bwayo ku italiki ya mbere Mata 2018 bagasubira mu bihugu baje bakomokamo cyangwa bakajya mu bindi bihugu cg se bagafungwa.

Leta ya Isiraheli ntishaka gutangaza izina cyangwa amazina y’ibihugu bumvikanye kugira ngo byakire abimukira bazaba birukanywe ku butaka bwayo .Nyamara amashyirahamwe ashinzwe gufasha abimukira avuga ko ibyo bihugu ari Uganda n’u Rwanda.Ibyo bihugu byombi byahakanye ibyo bashinzwa.


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanye n’amahanga Olivier Nduhungirehe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanye n’amahanga Olivier Nduhungirehe yasobanuye ko Abadepite baje bava muri Isiraheli ,batakiriwe kubera ko badashaka kwivanga mu bireba Isilaheli

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/02/2018
  • Hashize 6 years