Kugirango Perezida ucyuye igihe ajye muri Sena azajya amanza kwandika abisaba

  • admin
  • 30/10/2015
  • Hashize 8 years

Nk’uko ingingo ya 80 yo mu Itegeko nshinga nk’uko ryavuguruwe uvuga ko Kugirango Perezida wa Repubulika uzajya uva ku butegetsi mu buryo bwiza kugirango yemererwe kuba umu Senateri azajya kumanza akandikira Inteko ya Sena ayisaba ko yakwinjira muri Sena hanyuma iyi nteko ikabyigaho ikabona kumusubiza nyuma y’iminsi 30 yaba yemerewe akabona kuba yaba umusenateri.

Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho ubu riteganya ko Perezida ucyuye igihe yemerewe ubusenateri, ariko akagomba kwandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga abisaba, urukiko rukabyigaho. Abadepite 74 batoye yego, nta watoye oya, haboneka imfabusa imwe. Ayo matora yabaye nyuma nyuma y’impungenge babanje kugaragaza, bavuga ko gutegeka Perezida wa Repubulika kwandika asaba uwo yari asanzwe ayobora ari ukumusuzuguza no kutazirikana ibyo yakoze. Depite Eugene Barikana ati “Ntibyumvikana neza kumva ko Perezida wa Repubulika n’ibyo aba yarakoze kujya gusaba uwo yari asanzwe ayobora! Kuki atabyemererwa atabanje kubisaba?” Depite Niyonsenga, cyo kimwe n’abandi badepite batandukanye bavuze kuri iyi ngingo, yunze mu rya Barikana. Kuri we, “ubundi Perezida wa Repubulika yakarangije manda ku bushake bwe agahita aza muri Sena, akandikira Perezida wa Repubulika ko aje muri Sena, ntajye kwandikira Perezida wa Sena.”

Depite Muhongayire mu kumvikanisha impungenge ze, we yibukije abadepite bagenzi be ko iyo umuntu asabye aba ashobora kwemererwa cyangwa guhakanirwa. Akavuga ko byaba bibabaje Perezida aramutse asabye kuba Umusenateri akabyangirwa. Ingingo ya 80 isobanura ibyiciro bitatu abasenateri barimo: Abatowe, abashyizweho, n’abahoze ari abakuru b’igihugu. Ahereye kuri ibi, Depite Mujawamariya we yavuze ko uwahoze ari Umukuru w’Igihugu yemerewe guhita aba umusenateri kuko ari muri icyo cyiciro cya gatatu, ati “Kubisaba rero ntabwo bikwiye.”

Nyuma y’ibyo bitekerezo by’abadepite batandukanye, Visi-Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ushinzweamategeko, Madame Uwimanimpaye, yabamaze impungenge, ababwira ko ahubwo inzira zateganywaga n’Itegeko Nshinga ririho ubu ziremereye kurushaho, bityo ko byorohejwe. Yagize ati “Ndagira ngo mbibutse ko Itegeko Nshinga ririho rivuga ko Perezida wa Repubulika ucyuye igihe agomba kwandikira Urukiko rw’Ikirenga, rugaca urubanza, ni byo byari biremereye, rero kuza mu nteko ni uburenganzira ahabwa n’Itegeko Nshinga ariko bikwiye kugira inzira bicamo.”

Uburyo abadepite batoye ingingo ya 80, bugaragaza ko banyuzwe cyane n’ibisobanuro bya Madame Uwimanimpaye, kuko uko ari 75 hagaragaye imfabusa imwe, abandi bose bayitoye, nta wayanze. Nyuma y’ibyo bitekerezo byatanzwe n’impande zombi, abadepite bafashe umwanya wo gutora ingingo 14 zari zasubijwe abaperezida b’amakomisiyo ngo bazinononsore, maze zose bazitora 100%.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/10/2015
  • Hashize 8 years