Kugira ngo birusheho kubyara inyungu, Afurika ikeneye kongera uruhare rwayo mu bikorwa bireba Isi-Perezida Kagame

  • admin
  • 01/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame unayoboye AU, yagaragaje ko mu kurushaho guteza imbere ubufatanye n’imikoranire hagati y’impande zombi, Komisiyo ya AU yagira uruhare ruhoraho mu bikorwa by’Umuryango w’ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.

Ibi yabivuze mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya G20 iri kubera ku mujyi wa Buenos Aires muri Argentine.

Yavuze ko Afurika ikwiye kugira uruhare rugaragara mu bikorwa bireba Isi, kugira ngo nayo ibashe kubigiramo inyungu uko bikwiye.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko hirya no hino ku Isi, abaturage bagenda biyumvamo gusigara inyuma mu bijyanye na politiki, avuga ko byakemurwa binyuze mu gutanga umwanya kuri bose no gukorera hamwe hatitawe ku ho umuntu akomoka, urubyiruko cyangwa igitsina.

Ibyo kandi ngo bikajyana no guteza imbere ikoranabuhanga ryo riri kugenda rigena ahazaza h’imirimo itandukanye, asaba ko n’ahakiri icyuho cyagabanywa.

Yakomeje avuga ko mu myaka iri imbere umugabane wa Afurika ariwo uzaba arimo amahirwe menshi arebana n’ubukungu, kubera uburyo abaturage bawo ari urubyiruko kandi imijyi yabo ikomeje gutera imbere.

Perezida Kagame yashimangiye ko uyu mugabane wagaragaje ko ubufatanye bushoboka, ashingiye ku masezerano yashyizweho umukono muri uyu mwaka arimo ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), Urujya n’uruza rw’Abantu n’Isoko rihuriweho mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege.

Ati “Kugira ngo birusheho kubyara inyungu, Afurika ikeneye kongera uruhare rwayo mu bikorwa bireba Isi, kugira ngo abaturage bacu barusheho kubyungukiramo. Afurika ikeneye kurushaho gukorana n’abafatanyabikorwa ba G20 mu kongerera imbaraga intego z’icyerekezo 2063 cy’umuryango n’Intego zigamije Iterambere Rirambye.

Ni muri urwo rwego, nazamura igitekerezo cy’uko kugira uruhare ruhoraho rwa Komisiyo ya AU mu bikorwa bya G20 byakoroshya guhuza ibikorwa mu buryo bukomeye, harimo nk’ibijyanye n’imari ku rwego mpuzamahanga.”

Umuryango G20 washinzwe mu 1999, ugizwe n’ibihugu 19 wongeyeho umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi.

Ibihugu birimo Argentine, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Mexique, u Burusiya, Arabie Saudite, Afurika y’Epfo, Korea y’Epfo , Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ibihugu bitari umunyamuryango byitabiriye iyi nama birimo u Rwanda ruyoboye AU, Singapore iyoboye Umuryango w’ibihugu biri mu majyepfo ya Aziya, Senegal iyoboye Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere na Jamaica iyoboye Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu bya Caraïbes




MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/12/2018
  • Hashize 5 years