Kugera kuri gahunda y’ubuvuzi kuri bose birashoboka ku gihugu cyose n’ubushobozi cyaba gifite-Perezida Kagame

  • admin
  • 21/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Perezida Kagame yemeza ko kugeza gahunda z’ubuzima ku baturage bose bishoboka ku gihugu cyose n’ubushobozi cyaba gifite, kandi ibyabikoze birimo n’u Rwanda byabonye umusaruro ufatika anagaragaza icyatumye bigerwaho ko ari ubufatanye hagati y’abantu ku giti cyabo n’imiryango itandukanye.

Ibi Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gicurasi ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama Rusange yiga ku buzima, ibera i Genève mu gihugu cy’Ubusuwisi.

Mu bitabiriye uyu muhango harimo Perezida w’u Busuwisi Alain Berset,Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus ndetse na Michael Møller Umuyobozi w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye i Genève n’abandi batandukanye.

Perezida Kagame yavuze ko ubuzima bwiza ari inkingi y’iterambere kandi buri wese abwifuza kuko budahari n’ibindi bihungabana.

Raporo ya Banki y’Isi (Global Monitoring Report), yagaragaje ko mu bijyanye no kugeza gahunda z’ubuzima kuri bose, Umugabane wa Afurika ugifite ibibazo mu bijyanye n’abakozi n’ibikorwaremezo bikenewe.

Perezida Kagame yavuze ko gukemura iki kibazo bigomba kwibandwaho na buri gihugu cyose cya Afurika n’abafatanyabikorwa.

Yavuze ko kugeza gahunda z’ubuzima kuri bose ubu ari icy’ibanze muri Afurika n’Isi yose, aho muri gahunda z’icyerekezo cya Afurika Yunze Ubumwe 2063 n’intego z’iterambere rirambye, byemejwe ko bizaba byagezweho mu 2030.

Yagize ati “Kugera kuri gahunda y’ubuvuzi kuri bose birashoboka ku gihugu cyose n’ubushobozi cyaba gifite. Ni ikintu cya ngombwa gikwiye gukorwa kandi ubuyobozi bwiza bukaba ingenzi ku rwego urwo ari rwo rwose.”

Perezida Kagame yavuze ko muri Afurika hose n’ahandi, ibihugu byagejeje gahunda z’ubuzima kuri bose zatanze umusaruro. Yatanze urugero mu Rwanda, aho gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, abajyanama b’ubuzima n’imikoranire myiza n’abafatanyabikorwa byagabanyije umubare w’imfu z’abana n’abagore.

Yagize ati “Icyatumye bishoboka ni ukwifashisha abantu ku giti cyabo n’imiryango itandukanye. Mu guhitamo iyi ntambwe, u Rwanda rwigiye ku bandi barubanjirije kandi twungukira cyane ku nama n’ubufasha bya OMS.”

Yakomeje avuga ko gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima byagaragaje ikinyuranyo, aho ubu indege nto zitagira abapilote (drones) zikoreshwa mu kugeza amaraso n’ibindi bikoresho byo kwa muganga ku bitaro byo mu bice by’icyaro.

Kugeza ubu Abanyarwanda barenga 90% bafite ubwisungane mu kwivuza. Bibiri bya gatatu by’ikiguzi cy’ubuvuzi gitangwa mu misanzu y’abanyamuryango hanyuma Guverinoma igatanga asigaye. Ibi bikiyongera ku kugeza amavuriro mu bice bitandukanye by’igihugu.

U Rwanda ruri mu bihugu byageze ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) mu rwego rw’ubuzima, aho imfu z’ababyeyi bapfa babyara zagabanutse ziva kuri 476/ 100 000 mu 2010 zigera kuri 210/ 100 000; ababyeyi babyarira kwa muganga bava kuri 69% bagera kuri 91%. Imfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zaragabanutse bava kuri 76/1000 mu 2010 bagera kuri 50/1000 mu 2015.

Urwego rw’ubuzima rwahagurukiye gutanga serivisi nziza binyuze mu kongera ibikorwaremezo n’abakozi bashoboye. Kuva mu 2010-2017, hubatswe poste de santé 400, ibitaro bishya bine ( Ruhango, Kinihira, Kirehe na Masaka) n’ibigo nderabuzima bigezweho bine i Remera, Kanyinya, Gatenga na Mageragere.

U Rwanda rufite ibitaro by’icyitegererezo birindwi, ibyo ku rwego rw’intara bine, iby’uturere 36, ibigo nderabuzima 499, poste de santé 471 mu gihugu hose n’abajyanama b’ubuzima.

Perezida Kagame kandi yavuze ko kugeza gahunda z’ubuvuzi kuri bose bigira ingaruka nziza ku bagore n’abakobwa, bikaba ari inkingi ikomeye yo kwimakaza uburinganire no guhanga imirimo.

Ati “Ubuzima kuri bose butuma abantu batekereza ku hazaza ndetse no kwihangira imirimo. Bituma abantu bategura ahazaza bafite icyizere, imiryango igashora imari mu bucuruzi no mu burezi bwiza bw’abana babo.”

Umuryango w’abibumbye wita k’ubuzima OMS uherutse gutangaza ko muri RDC hari icyorezo cya Ebola. Iri shami kandi ryatangaje ko atari ikibazo cyugarije ubuzima ku rwego mpuzamahanga ku buryo hahagarikwa ingendo n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri iki gihugu.

Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yashimiye OMS n’abakozi bayo ku bwo gutabara byihuse kandi bikwiye, mu gihe urwego rw’ubuzima rwugarijwe muri Afurika.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 21/05/2018
  • Hashize 6 years