Kugera ku mukino wa nyuma nicyo Uwacu Julienne asaba Amavubi

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu, yatangaje ko intego bahaye ikipe y’igihugu Amavubi ari ukugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya CHAN ndetse byanashoboka akagitwara.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Mutarama 2015 avuga ku myiteguro ya CHAN, Minisitiri Uwacu yatangaje ko ibikorwa byose biri mu murungo mwiza ndetse imyiteguro isa niyarangiye. Yatangaje ko intego bahaye Amavubi ari ukugera ku mukino wa nyuma ndetse byashoboka agatwara igikombe. Minisitiri Uwacu yemeza ko bishoboka cyane kuko akurikije imyiteguro ndetse n’uburyo ikipe ihagaze hari icyizere ko izabasha kubigeraho. Yagize ati “Imikino ya gicuti ikipe yakinnye ndetse n’imyiteguro twahaye ikipe itwizeza ko bazagera ku mukino wa nyuma kuko dufite ikipe nziza kandi ikomeye ku buryo twizera ko izabigeraho.”

Amavubi araza gukina umukino wa nyuma yitegura CHAN kuri iki Cyumweru akina na Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo aho ku wa Mbere ikipe izahita yerekeza i Kigali gukomeza imyiteguro ya CHAN. U Rwanda ruzafungura CHAN rukina na Côte d’Ivoire, kimwe mu bihugu bikomeye muri Afurika aho mu mikino itandatu amakipe yombi amaze gukia Côte d’Ivoire, yatsinze u Rwanda inshuro 4 banganya ibiri.

Amafaranga agera kuri miliyari 16 na miliyoni 200 niyo ngengo y’imari yateganyijwe mu mikino ya CHAN. Agera kuri miliyari ebyiri azakoreshwa mu bikorwa byo kwakira abakinnyi no kubaha ibindi nkenerwa mu gihe Miliyari 14.2 ari kwifashishwa mu kubaka ibikorwa remezo nkuko bitangazwa na Minisiteri y’Umuco na Siporo.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe