Kubwira umugore ibanga byatumye asezera isi bwa nyuma

  • admin
  • 11/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu muryango w’abadani mu rugo rw’uwitwa Manowa n’umugore we wabanje kuba ingumba,niho Imana yakoreye igitangaza babyara umusore waranzwe n’amateka adasanzwe ariwe Samusoni bisobanura umunyembaraga cyangwa umugabo w’izuba.

Nk’uko bivugwa n’abahanga batandukanye mu by’amateka harimo nka Ginger Garrett, urubuga rwa wikipedia.org/wiki/Samson na Bibiriya Yera, byemeza ko uyu Samusoni yavukanye imbaraga zidasanzwe bivugwa ko yazikuraga ku uwiteka Imana yo mu ijuru ngo ikaba ari nayo yari yarohereje .



Mu muryango w’abadani mu rugo rw’uwitwa Manowa n’umugore we wabanje kuba ingumba,niho Imana yakoreye igitangaza babyara umusore waranzwe n’amateka adasanzwe ariwe Samusoni bisobanura umunyembaraga cyangwa umugabo w’izuba.

Nk’uko bivugwa n’abahanga batandukanye mu by’amateka harimo nka Ginger Garrett, urubuga rwa wikipedia.org/wiki/Samson na Bibiriya Yera, byemeza ko uyu Samusoni yavukanye imbaraga zidasanzwe bivugwa ko yazikuraga ku uwiteka Imana yo mu ijuru ngo ikaba ari nayo yari yarohereje malayika wayo mbere y’uko uyu Samusoni avuka ngo abwire nyina ko n’ubwo ari ingumba ariko agiye gusama inda akaba ategetswe kutanywa igisindisha icyo aricyo cyose cyangwa kurya igihumanya cyose, ndetse yihanangirizwa ko uyu mwana atazigera yogoshwa umusatsi we(abacamanza 13:13).

Ibi byose rero bikomeza bisobanurwa ko aba babyeyi babyubahirije nyamara nyuma yo kuvuka no kugimbuka kw’uyu Samusoni akaba yaraje kwadukana ingeso yo kujya mu bagore ari naho yaje kubenguka umugore wo mu gikombe cyitwa Doreka witwa Delilah, ari nawe waje kuba imbarutso y’ibibazo byabaye kuri Samusoni byose harimo n’urupfu rwe.

N’ubwo bivugwa ko Samusoni Imana yamukoreshe byinshi cyane akamamara , ntaho bigaragara ko kuba icyamamare byamuheshaga uburenganzira bwo kugomera Imana, n’ubwo bigaragara ko Samusoni yahoreye Uwiteka akicamo benshi mu bafilisitiya bari abanzi b’Imana, ariko na none binaboneka ko bivuye mu kurundurira umutima we mu bagore harimo na Delilah, byatumye acumura ku mana maze amena ibanga avuga aho imbaraga ze ziva agira ati: “Nta cyuma cyogosha kigeze kunyura ku mutwe wanjye,kuko nabaye umunaziri w’Imana uhereye nkiva munda ya mama. Nakogoshwa imbaraga zanjye zanshiramo, ngacogora nkamera nk’abandi”.

Nk’uko wari umutego kuri we kugira ngo bamufate koko bamwigirije ho nkana ndetse binagaragara ko bamwishe bamunoboyemo amaso. Aya makosa ya Samusoni rero akwiye kubera benshi muri twe nk’isomo rikomeye; ba bandi usanga Imana igirira neza igaha cyangwa igakoresha ibikomeye bitari bimwe nyamara bo bakabona ko ari wo mwanya wo gukoresha icyo cyubahiro cyangwa igikundiro mu mafuti atandukakanye harimo kwikubira imitungo ya rubanda cyangwa kwigarurira ingo z’abandi, Guteka imitwe cyangwa uburaya muru rusange, muramenye, mumenye ko hari isezerano mwasezeranye n’Imana ryo kuzayubahisha kugeza kugeza gupfa, bitari ibyo ruriye Samusoni rutabibagiye.

Gusa na none umuntu yakongera ho ko Samusoni umuntu yanamwigiraho ko Imana igira imbabazi ko naho umuntu yaba yarakoze ibyaha byinshi cyane Imana imubabarira, ititaye ku buhemu bwe ahubwo yo yita ku tukundo rwayo ruhoraho iteka ryose kuko Samusoni nawe bigaragara ko nyuma y’ibi byose yatakambiye Imana maze iramwumvira imuha imbaraga, nawe tumbira Imana uyereke aho wacumuye uyibwire uti Data ndakwinginze ndengera, irakurengera.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/06/2019
  • Hashize 5 years