Kubeshyera Imana,Nabonibo wigambye ko ari umutimganyi bimukozeho yirukanwe ku kazi bishimisha benshi!

  • admin
  • 09/10/2019
  • Hashize 5 years

Albert Nabonibo, umuhanzi wa muzika iririmbirwa Imana mu Rwanda, aheruka kubwira ibitangszamakuru bitandukanye ko ari umutinganyi, kuri ubu avuga ko kubera iyo mpamvu yategetswe gusezera aho yakoraga nk’umucungamari.Gusa uku gusezerwa kwabaye nko kuruhura Imitima y’abantu benshi yari yarashavujwe n’ibyo akora aho babigaragarije mu nyandiko zabo.

Uyu mugabo wayobotse iyi nzira abenshi bafata nko guta umuco ndetse no guhindura iby’Imana yakoze, mu mpera y’ukwezi kwa Kanama nibwo yabwiye ibitangazamakuru ko azi neza ko abenshi babyakira nabi ariko atari agishoboye gukomeza guceceka no guhisha uwo ari we.

Gusa Nyuma yaho umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga Amb Olivier Nduhungirehe yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko “igihugu kizamurengera”.

Uyu Nabonibo utuye i Kigali yakoreraga kompanyi yigenga nk’umucungamari, avuga ko inkuru imaze gutangazwa yageze no ku kazi ndetse no ku bayobozi be.

Nyuma y’uko BBC ituwe iby’iki kibazo nk’uko nayo yari yarantangaje inkuru ye yabanje,yabajije Amb.Nduhungirehe niba hari icyo igihugu kiri gukora mu kurengera Uyu Nabonibo.Nk’uko yabyanditse ku rubuga rwe, yasubije ko atari we uzabyubahiriza.

Ati: “Jyewe nabivuze kuko biri mu mategeko ubwo rero bizanyura mu mategeko.Jyewe iyo nanditse ibintu ku mbuga nkoranyambaga mba mbyanditse nkanjye bwite, ntabwo nabisobanura nkaho ari byo nshinzwe, jyewe nshinzwe ububanyi n’amahanga”.

Ibyo yavuze byaramugarutse

Iyi nkuru ya BBC ikomeza ivuga ko Nabonibo mbere yari afite inshuti nyinshi, ni umuhanzi uririmba indirimbo z’Imana kandi yaririmbaga mu rusengero,ngo kuri ubu ibyo byose byarahindutse.

Avuga ko hari benshi batakiriye neza kuba yaravuze ko ari umutinganyi, avuga ko ibi atari icyaha akwiye kuzira kandi hari abandi benshi bameze nkawe ahubwo batinya bagaceceka.

Ati: “Famille yanjye bamwe ntitukivugana ariko ni uburengnazira bwabo, hari n’abandi batakimvugisha batakiriye ko navuze uwo ndiwe.

Kuri ubu ngo ntakigira aho atarabukira kuko asigaye yirirwa mu rugo ndetse naho yasengeraga yarahahinduye.

Ati “Ubu nirirwa mu rugo simpura n’abantu cyane, ntabwo nisanzuye nk’uko nisanzuraga mbere, n’urusengero ubu sinkisengera aho nanjyaga kuko abantu batakwakira neza”.

Ese iyirukanwa rye abantu baryakiriYe gute

Ku mbuga nkoranymbaga zitandukanye cyane cyane urubuga rwa Fecebook rukoreshwa n’abantu benshi,bamwe bishimiye bikomeye icyemezo cyafashwe n’abakoresha ba Albert Nabonibo bagaragaza ko gutandukira umuco nta kindi umuntu yahembwa usibye gucibwa mu bandi.

Bavuga ko atagakwiye kubeshyera Imana ko ariyo yamugize umutinganyi kuko yaremye Adamu na Eva izi impamvu ndetse n’ibyo kubeshya ngo aririmba indirimbo ziyihimbaza kandi ibyo akora aribyo byatumye irimbura ab’Isodoma n’Igomora.

Uwitwa Hagenimana Francois yagize ati”BIhabanye n’ Umuco wacu Nyarwanda , iyo mico yabadayimoni bajye bayivana mu gihugu cyacu batazatuzanira umuvumo w’ Imana.

Yibaze impamvu Imana yaremye Adamu Ikarema na Eva , yibaze impamvu yarimbuye i Sodomu n’ Igomora. Nave mu bibi Yubahe Imana”.

Naho uwitwa Hakizimana Youssouf ati “Ahubwo bari batinze kumwirukana nagende yo gaceza mu isoko.”

Hari abagaragaza ko kuba yarinjiye muri iyi ngeso igayitse bita ko ari ubukoroni abazungu bakidukorera,bemeza ko abenshi babijyamo kugira ngo bamamare.Ikindi bagasaba Imana ko yayobora abanyafurika bakava mu nzira za sekibi.

Philemon Sibomana yagize ati” Hahhh birababaje kumva ngo aririmba gospel hanyuma ngo ni umutinganyi biteye agahinda.Abantu barimo gushaka kwamamara bagakora n’ibidakorwa mu muco bakuriyemo,bashaka kwamara! biteye agahinda”.

Naho Dodos Msa ati”Ariko Africa yaragowe koko! Abazungu birirwa batugaraguza agati erega nk’uyu ushobora kumva wenda ngo nka U.E yafungiye inkunga u Rwanda ku bw’uyu?? Mana ndakwinginze ha ubwigenge bwuzuye Africa yacu hato tutazarimbuka kubera inkunga z’amahanga”.

Safari Ferdinand yagize ati”nakumiro pe umuhanzi uririmba indirimbo zaririmbiwe Imana, akaba umutinganyi ? iyi ni imico mibi iri gukwirakwizwa na bagashakabuhake (abazungu) igihugu cyavuga kiti ’ntitubishaka iwacu’ bagashakabuhake Bati’ uburenganzi bw’ikuremwamuntu’. Ibyo ni inkangisho yo kugira ngo bakomeze gucengeza iyo mico mu bihugu byacu bigikomeye ku muco.”

Ibitekerezo bisaga 220 byagiye bivuga kuri uyu mugabo nta na kimwe cyashimye inzira yahisemo yo kuba umutinganyi.Ibyababaje abantu ni uko yihandagaje akabeshya ko ari umuhanzi w’indirimbo zaririmbiwe Imana kuko uko bagendaga bandika iyi ngingo abenshi bayigarukagaho.

Gusa aha nta byinshi umuntu yabivugaho usibye ko ari agahoma munwa.





Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 09/10/2019
  • Hashize 5 years