Kuba Perezida Magufuli ata ritabiriye irahira rya Kenyatta byateje ikibazo kuri bamwe

  • admin
  • 30/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Kutitabira umuhango w’irahira rya Perezida Kenyatta wa Kenya kwa Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli byateje urwikekwe muri bamwe.

Ni mu gihe abandi bakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bawitabiriye.

Ibihugu bya Tanzaniya na Kenya byakomeje kurebana ay’Ingwe guhera igihe Tanzaniya yemeraga gushyiraho CENTRE yagombaga kubarurirwaho amajwi y’ Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, NASA.

Amakuru ya Daily Nation avuga ko no kuba Perezida Magufuli afitanye ubucuti bwihariye na Odinga utavuga rumwe na Kenyatta, biri mu byatumye atitabira uwo muhango w’irahira rya Kenyatta nubwo yohereje Visi Perezida we Samia Suluhu.

Mu mpera z’uku kwezi kw’Ugushyingo, Perezida Magufuli yavuzweho gutera ikibazo mu mibanire y’ibihugu byombi aho yateje cyamunara inka 1000 z’aborozi b’Abanyakenya bo mu bwoko bw’Abamasayi binjije inka zabo muri Tanzaniya gushakayo ubwatsi.

Magufuli kandi ngo yategetse ko hatwikwa inkoko 6,400 zari zavanywe muri Kenya aho yavuze ko zari guteza ikibazo cy’indwara y’ibicurane ya bird flu.

Mu gihe Kenya ifata ibyo bikorwa nko kwiyenza, Perezida Magufuli we yijeje ko bidahagarariye aho ko ahubwo azakomeza guteza cyamunara inka zose zizinjira mu gihugu cye mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Yagize ati “ Tanzaniya si urwuri rw’inka zivuye ahandi niyo mpamvu navuze ko tugomba gufata icyemezo ariko kigendeye ku mategeko yacu. Turashaka kubwira abaturanyi nabo gufata izo ngamba mu ngihe inka zacu nazo zambutse iwabo”.

Mu minsi ishize kandi havuzwe ifatirwa ry’inka 6,600 muri Tanzaniya zari zavuye mu gihugu cya Uganda mu buryo nabwo butubahirije amategeko.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/11/2017
  • Hashize 6 years