Kuba Manchester United yarandagajwe na Dortmund ntibyabuza Mourinho gusinzira

Jose Mourinho ni umutoza mushya w’ikipe ya Manchester United, nyuma yo kwandagazwa na Borussia Dortmund ku bitego 4-1, yavuzeko kuba ikipe ye yaratakaje imbere y’abana ba Borussia Dortmund atari ishyano ryaguye,

Ni mu mukino wa mu bihe bya Pre-season yo kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2016/2017. Ngo byaba ari ukudashyira mu kuri aramutse yibasiye abakinnyi be kuko uyu mukino bawukinnye bamaze iminsi 10 gusa mu myitozo. Ibi ariko ntabyumva kimwe na benshi cyane ko na Dortmund yamutsinze, nta wakwirengagiza uburyo iyi Dortmund yasahuwe. Kuri uyu wa 22 Kanama, niho Mourinho na Manchester United ye bakinnye umukino wa Gicuti na Borussia Dortmund yo mu Budage. Ni umukino wabereye mu Bushinwa. N’ubwo ubushyuhe bwari hejuru (kuri dogere selisiyusi 35), ntibyabujije ikipe ya Dortmund gusebya Manchester United na Mourinho ku bitego 4-1. Ibitego bya Dortmund byatsinzwe na Gonzalo Castro watsinzemo bibiri, Pierre-Emerick Aubameyang watsinze Penalite na Ousmane Dembele wagaragaje ko ari we mukinnyi muto utanga ikizere ku mugabane w’I Burayi.

Ni umukino wa mbere Mourinho atsinzwe ari umutoza wa Man.U. ukaba ari umukino wa kabiri atoje, ni nyuma yo gutsinda Wigan 2-0. Mourinho yavuze ko nta byacitse. Yagize ati “pre-season ni imikino yo gutangira kandi ni imyitozo. Birakwiyeko habaho gutangira neza. Ikipe twakinnye imaze hafi ukwezi yitoza. Ku ruhande rwacu, ukuri ni uko tugifite abakinnyi batandatu bakiri mu bya Europe. Ongeraho Rooney n Chris Smalling bakiri mu myitozo gusa,abo si umunani? Zlatan Ibrahimovic, Anthony Martial, Marouane Fellaini, Morgan Schneiderlin ntabahari.”

Yongereyeho ko agikeneye abakinnyi bake kugira ngo agire ikipe yuzuye. Ati “ isoko ryacu ryamaze gukorwa 75 ku ijana, nidusinyisha undi mukinnyi wo hagati bizaba birangiye. Twari dukeneye bane none twaguze batatu bivuze ko hasigaye umwe kandi mwiza.” Uwo bari bahanganye ari we Thomas Tuchel (umutoza wa Dortmund), we isoko asa nkuwarikose neza kuko uretse kugarura Mario Goetze, yanasinyishije Andre Schurrle.


Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe