Kuba kapiteni wa police Fc byazamuye umusaruro yatangaga mu kibuga
- 18/02/2016
- Hashize 9 years
Habyarimana Innocent uzwi ku kabyiniriro ka Di’Maria uherutse kugirwa kapiteni mushya wa Police FC, yazamuye urwego rw’imyitwarire ku buryo bugaragara haba mu myitwarire ndetse no mu musaruru mu kibuga. Arerekana ko nta mpamvu yo kugaragaza icyuho cya Jacques.
Ni nyuma yuko uwahaze ari kapiteni Tuyisenge Jacques yerekeje muri Kenya kandi byaragaragaraga ko uretse kuba kapiteni yaeri n’umwe mu bahetse Police FC, Igitambaro cyagombaga guhabwa undi mukinny. Innocent yagiriwe ikizere maze aba kapiteni mushya. Icyari gisigaye kwari ugushaka umusimbura wa Jacques mu kibuga nkuko umutoza Kasa Mbongo yabitangazaga.
Ikipe ya Police Fc kuri ubu iri kuyoborwa mu kibuga na Habyarimana Innocent DiMaria
Gusa umuyobozi aba ari umuyobozi. Uyu innocent n’ubundi warusanzwe yitwara neza, amaze gusa nutanga igisubizo ku kibazo cy’umutoza. Haba mu kuyobora bagenzi be no gutsindira ikipe nk’uko uwo yasimbuye yabikoraga. Nk’ubu amaze gutsinda ibitego 3 mu mikino ibiri: kimwe yatsinze muri CAF Confedration Cup kuwa 13 Gashyantare na bibiri yatsinze muri sampiyona kuri uyu wa 17 abitsinda Espoir FC . Ni mu mikino bagendaga batinda 3-1.
Ibi biragenda bibasubiza mu mwanya mwiza wo guhatanira ibikombe bari gukinira dore ko yaba shampiypona batarayitwara na rimwe ndetse bakaba bakiri na bashya mu marushanwa nyafurika.
Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw