Kuba batabona inyungu ngo bishyure banki niyo ntandaro ya Cyamura ku mahotel mu gihugu

  • admin
  • 06/09/2015
  • Hashize 9 years
Image

Ihuriro ry’amahoteli mu Rwanda rivuga ko amahoteli aciriritse arenga ijana ashobora gutezwa cyamunara nyuma yo kunanirwa kwishyura inguzanyo zatumye yubakwa.

Amwe muri ayo mahoteli arimo Eldorado, Alpha Palace, Carl Hotel, Grace Apartments, Gulf Hotel, Eden Hill Hotel, Karisimbi Hotel na Sinai Suites.

Ihuriro rya ba Nyir’amahoteli aciriritse mu Rwanda,Rwanda Hotel Group rivuga ko Leta yakoresheje ingufu nyinshi mu gushishikariza abashoramari kubaka amahoteli menshi yo kwakira abantu mu gihugu, ariko ngo ntibarabona inyungu.

Sylvester Mupenda uyobora iryo huriro yavuze kuva mu 2007 kugeza mu 2013 bari bamaze kugera ku byumba 6,500 bivuye kuri 300.

Yakomeje agira ati “Benshi muri twe batse inguzanyo za banki. Nyuma yo kubaka amahoteli, ntabwo turi kubona abo zakira. Amahoteli yacu ubu ari gutezwa cyamunara n’ amabanki ku giciro gito cyane.”

Mupenda nawe ubwe ufite hotel Eldorado i Nyarutarama nayo igomba gutezwa cyamunara ngo yishyure miliyoni 260 ariho n’ inyungu, avuga ko kutishyura hari aho byashingiye ku nyungu bakwa n’ amabanki iri hejuru, hagati ya 18 na 25 ku ijana, n’igihe gito bahabwa cyo kwishyura kiri hagati y’imyaka irindwi n’icumi.

Yakomeje agira ati “Ikibazo kandi gishingiye ku ikoreshwa riri hasi cyane ry’amahoteli yacu, riri hagati ya 1 na 5 ku ijana, bityo bikagorana kwishyura inguzanyo.”

Alex Bayingana nyiri Alpha Palace Hotel nayo iri ku isoko we yabwiye Rwanda Today ati ati “Nta bakiriya tukibona. Guverinoma iraza ikatubwira ngo twitegure igiye kuzana abashyitsi mu nama. Iranaza igashyira ibiro byayo hano. Turatereza ariko bikarangira nta mukiriya tubonye.”

Source: Igihe.com

  • admin
  • 06/09/2015
  • Hashize 9 years