Kuba abaturage bumva ko iterambere ari iryabo bibaha imbaraga zo kubaza guverinoma ibyo zikora-Perezida Kagame

  • admin
  • 18/06/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Kagame yashimye uko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bikomeje kumva ko ari byo bizishakamo ibisubizo ku bibazo bifite, avuga ko kugira ngo iyi ntego izagerweho neza bisaba ko abaturage baba umusingi w’ibibakorerwa byose.

Yabivuze kuri uyu wa Kabiri mu Bubiligi, aho yitabiriye inama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du développement’.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika yatangiye gushyira hamwe igaharanira inyungu zayo mu ijwi rimwe, aho kimwe mu biherutse kugerwaho ari isoko rusange rya Afurika, rizatangizwa ku mugaragaro mu kwezi gutaha mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe izabera muri Niger.

Yavuze ko hakiri akazi kenshi kugira ngo hizerwe ko umusaruro muri aya masezerano wo kongera uburumbuke ku baturage ugerwaho, ariko hari icyizere kuko umukoro wo gukemura ikibazo cy’ubusumbane ari wo nshingano y’ibanze ya buri gihugu.

Perezida Kagame yavuze ko imiterere y’Isi ya none, ari ingenzi cyane kuruta uko byigeze kubaho ko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byiha umurongo uboneye muri gahunda rusange zabyo z’iterambere ndetse bikanizamurira urwego rw’uburumbuke.

Ati “Ntabwo ari ibintu bishobora gukorwa n’abandi bo hanze gusa. Aho guhera ni muri politiki idaheza ishyira umuturage mu musingi wa byose. Kuba abaturage bumva iterambere ari iryabo, bibaha imbaraga zo kubaza guverinoma ibyo zikora”.

Yakomeje avuga ko ibi byubaka icyizere mu baturage bigatuma guverinoma ibona imbogamizi zibangamiye iterambere ikazishakira ibisubizo bikwiye ikabishyira mu bikorwa.

Umukuru w’Igihugu yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko rwabonye umusaruro mwiza ujyanye no gukoresha ubushobozi buke rufite mu by’ingenzi nk’ubuzima, kugeza uburezi kuri bose no kurengera ibidukikije.

Ati “Ibi birerekana ibishoboka no mu zindi nzego no mu buryo bwagutse by’umwihariko mu gushora imari mu kubaka ubushobozi bw’abantu n’ikoranabuhanga”.

Yongeyeho kandi ko harimo guhangwa amahirwe mashya y’imirimo ku bagore, urubyiruko n’abanyantege nkeya kugira ngo babashe kubyaza umusaruro impano n’udushya bifitemo twose bityo bagire imibereho myiza

Perezida Kagame kandi yashimiye Perezida w’Ubumwe bw’u Burayi, Jean Claude Juncker, usoje manda ye amushimira imiyoborere ye n’ubufatanye bw’ingirakamaro yubatse hagati y’uyu muryango, u Rwanda na Afurika.

Nyuma gato y’ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama,Perezida Kagame yahise ahura na n’umwe mu bagize inteko ishingamategeko y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi Louis Michel.Uyu mugabo kandi mu mwaka wa 2006 niwe watangije iyi nama itegurwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.





Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/06/2019
  • Hashize 5 years