Ku rutonde rw’abantu bishimirwa cyane ku isi Bill Gates na Michelle Obama barayoboye ,Christiano Ronaldo yahigitse Messi

  • admin
  • 18/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Urutonde rw’abantu bishimirwa cyane ku isi rutarimo umunyafurika n’umwe ruyobowe n’umuherwe Bill Gates mu bagabo ndetse na Michelle Obama mu rwego rw’abari n’abategarugori.

Ni urutonde rwashyizwe ahagaragara n’ikigo gishinzwe kugaragaza ibyo abantu batekereza cya YouGov,aho mu bantu ibihumbi 42 bitabiriye amatora baturuka mu bihugu 41 ku isi.

Uru rutonde rwihariwe n’abantu batarimo abanyafurika,rugizwe n’abantu 20 mu rwego rw’abagabo ndetse na 20 mu rwego rw’abagore.

Mu rwego rw’abagabo,umuherwe Mogul Bill Gates yongeye kugaruka ayaboye abandi akaba amaze kuri uyu mwanya imyaka igera kuri ine guhera 2015 ariwe aruyoboye,akaba yaje akurikiwe bya hafi ku mwanya wa kabiri n’uwahoze ari Perezida wa Amerika Barack Obama,umwanya wa gatatu ni umukinnyi w’amafilimi Jackie Chan agakurikirwa ku mwanya wa kane na perezida w’ubushinwa Xi Jingping ndetse n’umucuruzi ukomeye w’umushinwa Jack Ma ku mwanya wa gatanu.

Mu rwego rw’abagore,urutonde ruyobowe n’umugore w’uwahoze ari Perezida wa Amerika ,Michelle Obama, wasimbuye kuri uyu mwanya umukinnyi w’amafilimi Angelina Jolie.Ni urutonde kandi rwihariwe cyane n’abagore baba mu bikorwa by’imyidagaduro.

10 ba mbere mu rwego rw’abagabo

1.Bill Gates 9.6%

2.Barack Obama 9.2%

3.Jackie Chan 5.7%

4.Xi Jinping 5.1%

5.Jack Ma 4.9%

6.Narendra Modi 4.8%

7.Cristiano Ronaldo 4.3%

8.Dalai Lama 4.2%

9.Lionel Messi 3.8%

10.Vladimir Putin 3.7%

10 ba mbere mu rwego rw’abagore

1.Michelle Obama 8.8%

2.Oprah Winfrey 6.9%

3.Angelina Jolie 6.8%

4.Queen Elizabeth II 5.9%

5.Emma Watson 4%

6.Malala Yousafzai 3.9%

7.Peng Liyuan 3.9%

8.Hillary Clinton 3.6%

9.Tu Youyou 3.5%

10.Taylor Swift 3.3%

JPEG - 45.8 kb
Umuherwe Bill Gates yongeye kuza ayoboye urutonde rw’abantu bishimirwa cyane ku isi ku nshuro ya kane yikurikiranya n’amajwi 9’6%
JPEG - 83.7 kb
Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Amerika,Michelle Obama, arayoboye n’amajwi 8.8%


Uko bakurikiranye bose uko ari 20 ku mpande zombi
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/07/2019
  • Hashize 5 years