Ku nshuro yayo ya 6 igiye kubera mu Rwanda Kigali Up Festival yahinduye byinshi

  • admin
  • 27/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Iserukiramuco Kigali Up Music Festival ni kimwe mu bikorwa ngarukamwaka bihuza abanyamuziki batandukanye baba abo mu Rwanda ndetse no hanze yaho, Uyu mwaka habaye impinduka mu mitegurire y’iri serukiramuco haba mu bahanzi bazitabira iki gikorwa ndetse n’uburyo bw’imitegurire y’iyi Kigali Up Festival, kuri iyi nshuro abategura iki gikorwa bakaba bagiye kuzana n’abahanzi baturutse muri America mu rwego rwo gushimisha abazitabira iyi Kigali Up ku nshuro ya 6.

Murigande Mighty Popo, Umuyobozi wa Kigali Up Festival yahamije ko uyu mwaka abahanzi baturutse mu bihugu bitanu bya Afurika ndetse no muri America nibo bazataramira Abanyarwanda ndetse hakaba hari n’Abahanzi batandukanye ba hano mu Rwanda . Aganira na MUHABURA.rw Popo yagize ati “Imitegurire ya Kigali Up Festiva y’uyu mwaka itandukanye cyane n’eshanu zabanje kuko kuri ubu twaremeye tugera no ku mugabane wa America mu rwego rwo kugirango dushimishe Abanyarwanda, aha kandi ntiwakwibagirwa ko tuzazana n’ikipe ya Lucky Dube izabataramira bitinde kuko nziko nta munyarwanda uzabasha kugera muri iri serukiramuco ngo atahe atishimye “. Aha kandi Popo yakomeje avuga ko muri uyu mwaka bashyizemo umwihariko ukomeye kugira ngo bazashimishe Abanyarwanda bazayitabira kuri Stade Amahoro i Remera aho izabera. Aha kandi uyu muyobozi wa Kigali Up Festival yakomoje no kukuba baratumiye abahanzi bakomeye mu bihugu bigera kuri bitanu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Uganda, Cameroun, Kenya na Afurika y’Epfo.

Mu bahanzi bakomeye bazaririmba mu Iserukiramuco Kigali Up Music Festival barimo Skyler Jett (America), Soleil Laurent (America), Quantum Stlit (New York) , Joe Blake(America), Afro Exchange (America),Sandy Soul(Uganda) ndetse na Keyerese Fotso (Cameroun). Ku Abaririmbyi Soleil Laurent, Quantum Stlit uje ku nshuro ya kabiri, Joe Blake uje ubwa gatanu ndetse n’abacuranzi bagize itsinda Quantum Stlit na Afro Exchange bamaze kugera mu Rwanda. Guhera kuri uyu wa Kabiri batangiye gukora imyitozo yo kuririmba live. Soleil Laurent ugarutse gucurangira mu Rwanda ati “Kuba gucurangira Abanyarwanda ni iby’agaciro kuri nge kandi ni umwanya wo kubereka urwego ngezeho ugereranije n’umwaka ushize ngarutse nyuma y’umwaka umwe ntibivuze ko nzacuranga iby’umwaka ushize, mu muziki nkura buri munsi. Mfite ibintu bishya, itsinda ryanjye naryo twarakuranye, n’ubu twarakuze.”

Muri iyi Kigali Up Festiva kandi hazagaragaramo Abacuranzi bagize itsinda “One People Band”, rya Lucky Dube bategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Nyakanga cyo kimwe na Sandy Soul wo muri Uganda mu gihe Skyler Jett azahagera kuwa Gatandatu.Aba bacuranzi bahuriye mu itsinda bise “One People Band”, bakoranye na Lucky Philip Dube wo muri Afurika y’Epfo igihe kirekire ndetse bamuherekeje mu bitaramo yakoreye mu bihugu birenga mirongo itanu ku Migabane itandukanye y’Isi.

Kigali Up Festival kandi izaba irimo abahanzi nyarwanda batandukanye harimo Christopher, Paccy, Yvan Buravan n’abandi batandukanye bazagenda bafatanya n’abanyarwanda bazitabira iri serukiramuco mu buryo bwo kwidagadura ndetse no kwishima bakaba bazabataramira iminsi ibiri yose hagati y’itariki 30 na 31 Nyaknga 2016 i Remera kuri Sitade Amahoro.

Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/07/2016
  • Hashize 8 years