Ku nshuro yambere u Rwanda rugiye kwitabira imikino mugihe cy’icyunamo
- 05/03/2018
- Hashize 7 years
Mu gihe u Rwanda ruzaba ruri mu cyunamo, kuva tariki 4 kugera 15 Mata 2018 hateganyijwe imikino ya Commonwealth izabera muri Australia. U Rwanda hari ibyo rwasabye abayiteguye ngo rwemere kuyitabira. Ni ubwa mbere amakipe y’u Rwanda azaba aserutse mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu myaka yashize amakipe y’u Rwanda ntiyitabiraga imikino mpuzamahanga cyangwa y’imbere mu gihugu mu gihe cyo kwibuka kuburyo amakipe y’igihugu na ntabwo atari yemerewe kwitabira ibikorwa by’imikino mu cyumweru cyo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu Rwanda. Amateka agiye guhinduka kuko ikipe zo mu Rwanda zigiye kwitabira imikino mpuzamahanga ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ‘Commonwealth Games’ izabera mu migi ya Gold Coast na Queensland muri Australia.
Imikino yahuje amatariki n’icyumweru cyo kwibuka yanatumye APR FC yahagarariye u Rwanda muri CAF Champions League mu 2000 ifatirwa ibihano na CAF byo kumara imyaka itatu idasohoka (nyuma yo kujurira iragabanywa igirwa umwe) kuko yanze kwitabira umukino wo kwishyura wagombaga kuyihuza na Espérance de Tunis muri Tunisia tariki 8 Mata 2000.
Umuyobozi wa Komite Olempike y’u Rwanda ishinzwe gutegura amakipe azitabira iyi mikino Amb. Munyabagisha Valens yabwiyeitangazamakuru ko bemeye kwitabira iyi mikino kuko ubuzima bugomba gukomeza n’ubwo u Rwanda ruzirikana abarwo bazize Jenoside.
Ati “Hari ibintu bitatu byatumye twemera kwitabira iyi mikino nubwo yahuye n’icyumweru cyo kwibuka.Icya mbere ni uko tariki 7 umunsi wemewe n’umuryango wabibumbye wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, twasabye ko mbere y’imikino yose izaba iteganyijwe hazafatwa umunota wo kwibuka. Icya kabiri; ikipe z’u Rwanda zizajya muri Australia zakorewe imyenda zizambara hanze y’ikibuga iriho ubutumwa bwo kwibuka. Icya gatatu; ni uko imikino yose tuzakina muri Commonwealth Games abakinnyi bacu bazajya baba bambaye udutambaro (Brassards) tugaragaza ko turi kwibuka.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ‘Ambassade’ y’u Rwanda muri Singapore ikurikirana abanyarwanda benshi batuye muri Australia yateguye ijoro ryo kwibuka kandi n’ikipe z’igihugu z’u Rwanda zizaba zitabiriye Commonwealth Games.
Amb. Munyabagisha Valens yagize ati “Iyo tuba tugira uruhare mu gushyiraho amatariki y’imikino binyuze nko mu nama y’inteko-rusange twari gusaba ko bidahura n’icyunamo ariko ntabwo ariko bigenda. Amakipe y’u Rwanda azitabira kuko nubwo twibuka abacu ubuzima bugomba gukomeza kuko hari n’inama mpuzamahanga u Rwanda rwitabira muri iki cyumweru.”
Mu mikino y’uyu mwaka u Rwanda ruzahagararirwa mu mikino nko’ Gusiganwa ku magare, Gusiganwa ku maguru, Guterura ibiremereye mu bamugaye (Para-Powerlifting) na Beach Volley.
Ikipe y’abakinnyi 17 bazahagararira u Rwannda muri Commonwealth Games 2018.
Amagare: Areruya Joseph, Valens Ndayisenga, Bonaventure Uwizeyimana, Didier Munyaneza, Jean Paul Rene Ukiniwabo, Jean Claude Uwizeyimana (mu bagabo), na Beatha Ingabire na Magnifique Manizabayo (mu bagore).
Gusiganwa ku maguru: Alexis Nizeyimana, Christopher Tuyishime na James Sugira (mu bagabo) na Salome Nyirarukundo, Beatha Nishimwe na Alice Ishimwe (mu bagore).
Beach Volleyball: Charlotte Nzayisenga na Denise Mutatsimpundu
Para-Power lifting: Theogene Hakizimana
Chief Editor