Ku nshuro ya mbere Isi yose irazirikana abazize Jenocide

  • admin
  • 09/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Kuri uyu wa 9 Ukuboza 2015 ni bwo bwa mbere habayeho umunsi mpuzamahanga wo kwibuka abazize Jenoside hirya no hino ku Isi.

Uwo munsi wemejwe n’inama rusange ya Loni yabaye ku ya 11 Nzeli 2015, wiswe” Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka no guha agaciro abazize icyaha cya Jenoside no gukumira ko icyo cyaha cyongera kubaho.” Nubwo mu kinyejana cya 20 habayeho Jenoside zahitanye imbaga nk’iy’Abayahudi yahitanye ababarirwa hagati ya 6 000 000 na 11 000 000, iy’Abanyarumeniya, Abanya-Cambodge, n’izindi… Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ifatwa nk’idasanzwe mu mateka.

Mu gihe izindi jenoside zakorwaga n’abantu bica abo badahuye isano, iyakorewe Abatutsi yo yakozwe n’Abanyarwanda bayikorera abandi Banyarwanda basangiye umuco, igihugu, ururimi…. Ni yo Jenoside yabaye igihe gito igahitana benshi kuko Interahamwe zishyigikiwe n’ingabo na Leta zishe abasaga miliyoni mu minsi ijana gusa. Kugeza ubu haracyari abakekwaho uruhare muri Jenoside bakidegembya hirya no hino, ndetse Leta y’u Rwanda ntiyahwemye kugaragariza amahanga ko afite inshingano zo kubata muri yombi.

Ubwo urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwafungaga imiryango, Minsiitiri w’Ubutabera Johnston Busingye, yagaragaje hakiri abantu babarirwa muri 410 bakidegembya hirya no hino ku Isi kandi bakekwaho uruhare muri Jenoside.Ati “Bamwe muri bo birirwa ku karubanda bavuga ubutumwa bw’Imana, bavura abarwayi mu bitaro n’ibindi bikorwa mu bihugu bitandukanye.”

Minisitiri w’Ubutabera yongeyeho ko hari n’abari mu bihugu bibakingira ikibaba, kandi bizi neza ko ibyo bihabanye n’amahame ya Loni. U Rwanda rwasabye ko abo bose baburanishwa, haba ari mu rukiko rwa MICT , mu bihugu barimo, cyangwa mu Rwanda. Rwasabye ibihugu bicumbikiye abakekwaho Jenoside kumva ko bifitiye umwenda ikiremwa muntu n’abarokotse Jenoside bikabata muri yombi bagashyikirizwa ubutabera.

Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside, Ibuka, usanga kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka abazize Jenoside, amahanga akwiye kwiminjiramo agafu akareka kurebera abakoze Jenoside.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/12/2015
  • Hashize 8 years